Kuri uyu wa 30 Nzeri 2022, ni bwo Laboratwari nyarwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera ’Rwanda Forensic Laboratory’ yakomereje ubukangurambaga bwa "Menya RFL" mu karere ka Musanze aho abasore n’abagabo bahamya ko ntawakongera kubagerekaho inda, n’abakobwa bakavuga ko uwakwihakana umwana we byakemuka byoroshye bibashishije servisi zo gupima amasano zitangwa na Rwanda Forensic Laboratory.
Abahanzi Senderi Hit, Knowless Butera, Masamba Intore n’umushyushyarugamba Anitha Pendo, bafashije aba baturage gucinya akadiho barabyina baridagadura ariko binagendana n’ubutumwa bahawe bugenda na serivisi za Rwanda Forensic Laboratory banashishikarizwa kuyigana ikabaha servisi zitandukanye batanga.
Abahanzi basusurukije abitabiriye iki gikorwa cy’ubukangurambaga
Dr Karangwa Charles uyobora Rwanda Forensic Laboratory, mu butambutsa ubutumwa bwe kuri uyu munsi yatangiye aha ubuhamya abaturage bari bitabiriye iki gikorwa, ababwira inkuru y’umusore wavukaga mu Karere ka Musanze, ababyeyi be bari barahungiye ahahoze ari Zaire baza kugwayo, agaruka mu Rwanda atazi iyo ajya.
Uwo musore ngo yaje kumenya ikigo cya RFL kimufasha gukora iperereza hakoreshejwe ibimenyetso, amenya bamwe mu bo mu muryango we ndetse baje kumuha imitungo yose ababyeyi be bari barasize.
Dr Karangwa yakomeje avuga serivise Rwanda Forensic Laboratory (RFL) itanga aho yavuzemo serivise yo gupira uturemangingo ndangasano, gupima amarozi no kureba ingano y’ibisindisha biri mu maraso y’umuntu. Harimo kandi gupima ibiyobyabwenge n’ubundi butabire, gupima inyandiko zigirwaho impaka, gupima ibikumwe naho wakandagiye, gupima ibimenyetso bishingiye ku ikorana buhanga bigendanya na telephone ndetse na Mashine. Indi serivise batanga, yavuze ko ari ugupima imibiri y’abitabye Imana, bakamenya icyabishe, gupima ahabereye icyaha hakoreshejwe imbunda n’amasasu, hakaba na serivise yo kureba amajwi n’amashusho bakayahuza na nyirayo.
Dr Karangwa Charles, umuyobozi mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory
Serivise yaganiriweho cyane ni uburyo bwo gupima uturemangingo ndetse no kumenya umuntu wafashwe ku ngufu. Karangwa yavuze ko ibi iyo bihurijwe hamwe nta muntu ushobora kuba yayoberanya amakuru mu gihe waryamanye n’umuntu. Yasobanuye ko igihe umuntu aguteye inda agashaka kuyihakana, uhita ugana inzego ubundi bagapima bakareba uturemangingo tw’umwana niba duhuye n’utw’ukekwaho kwihakana umwana.