Gahunda yo kurinda abana b’abangavu by’umwihariko abakiri mu mashuri inda z’imburagihe ntivugwaho rumwe na bamwe mu babyeyi, abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri aho abayobozi b’ibigo basanga ari ugushora abana mu busambanyi mu gihe abanyeshuri bo basanga bwaba uburyo bwiza bwo kubafasha kwirinda izi nda z’imburagihe.
Iyi ngingo itavugwaho rumwe, bamwe mu banyeshuri bavuga ko babona bwaba uburyo bwiza bwo kubafasha kwirinda, gusa ababyeyi n’abarezi bo ntibakozwa iby’uko umwangavu yaboneza urubyaro kuko byaba ari ukumushora mu ngeso mbi zirimo n’imibonano mpuzabitsina.
Umunyeshuri ku ishuri rya ES Buringa riri mu Murenge wa Mushishiro, akarere ka Muhanga yabwiye Ukwezi.com ko n’ubwo we yumva atabikora kumpamvu z’uko ababyeyi be batabimwemerera ariko yumva bibaye ngombwa cyangwa ababyeyi be bakaba babyemera ko aboneza urubyaro yabikora
Yagize ati “Ngewe ntabwo izo ngeso njya nzigenderamo ariko hari bagenzi banjye nzi cyangwa nange sinzi wenda wasanga nshobora gucikwa rimwe ugasanga ntwaye inda, ibyiza rero ndamutse naraboneje urubyaro byamfasha kandi ntabwo naba ngitwaye iyo nda kuko naba narikingiye hakiri kare”
Twizeyimana Sabine wo kuri GS Buranga mu kagari ka Buramba, Umurenge wa Kabacuzi yabwiye Ukwezi.com ko icy’uko abanyeshuri cyangwa abangavu bakwifungisha abyemera kandi abona byafasha benshi.
Ati “Hari umwana twiganaga muwa kane yimukiye muwa gatanu bamutera inda ahita ava mu ishuri ariko nyuma yaje kubyara agaruka mu ishuri ubu ari kwiga muwa gatanu ariko urumva iyo aza kuba yarikingiye mbere akaboneza urubyaro ntabwo aba yaratwaye inda”
Kalisa Pierre Canisius uyobora Gs Buranga ryo mu murenge wa Kabacuzi yavuze ko kuri we asanga hashobora kubamo ingaruka nyinshi zirimo no kuba umubiri w’umwana waboneje urubyaro akiri umwangavu wahura n’uburwayi, ariko kandi akumva ko icyaruta ibindi ari ukwigisha no gukumira kuruta gushora abana ngo baboneze urubyaro.
Yagize ati “Muby’ukuri mbibonamo ingaruka nyinshi, sinzi niba abaganga bari bakora ubushakashatsi ngo bagaragaze niba nta ngaruka bifite ku buzima bwabo, niba ntazo ariko hari ikindi ngewe numva byaba ari nko kubashora ahubwo icyaruta ibindi ngewe numva ni uko twakwigisha abana uburyo bwo kwirinda, mbese tugakumira ko baterwa izo nda aho kugira ngo tubashore muri izo ngeso”
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice yavuze urubyiruko by’umwihariko abangavu bakora imibonano mpuzabitsina mu kajagari ndetse bigaragara ko ikorwa ahubwo hagakwiye kubaho uburyo bwo kwigisha bakabyigisha no mu ishuri umuntu agatangira azi uko umubiri we uteye n’uko agomba kuwurinda
Yagize ati “Mbona rero n’uburyo duhuguramo uko iminsi igenda yigira imbere uko iterambere riza, mbona dukwiye nabwo kureba ukuntu duhindura uburyo dutangamo ibiganiro n’imyigishirize ku bijyanye n’imyororokere cyane, naho ubundi ni ibintu bikorwa mu ibanga rikomeye mu gahe gato ntabwo wabwira umuntu ngo ntukabikore kuko ntabwo azajya kubikora ngo abikubwira”
Muri Werurwe 2017, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yakoze umushinga w’itegeko rizemerera abana bari hagati y’imyaka 10 na 19 bo mu bihugu biwugize, gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.
Ingingo yawo ya 17, igika cya kabiri igira iti “Ibihugu binyamuryango bigomba kumenya ko ingimbi, abangavu n’abandi bakiri bato bagerwaho na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zibakwiriye, harimo uburyo bwo kuboneza urubyaro n’udukingirizo.”
Uyu mushinga w’itegeko rirebana n’uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, nuramuka utowe uzemerera u Rwanda, Tanzania, Kenya, Uganda, Burundi na Sudani y’Epfo gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku baturage babyo harimo n’abana.
Muri Kamena 2017, imibare ya Minisiteri y’Uuburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yagaragaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17 500 batewe inda zitateganijwe, bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri.