AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Muhanga : Hakoreshwa ingufu z’umurengera mu kwishyuza mituweri, Hari n’abafungwa

Muhanga : Hakoreshwa ingufu z’umurengera mu kwishyuza mituweri, Hari n’abafungwa
22-03-2018 saa 15:01' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2472 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu tugari tugize umurenge wa Kabacuzi, akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo bavuga ko babangamiwe bikomeye n’imbaraga z’umurengera zikoreshwa n’ubuyobozi bwabo mu kubishyuza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza aho atarayatanze batemererwa kurema isoko abandi bafashwe bakajyanwa ku kagari bamwe bakanafungwa.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na Ukwezi.com bashyize mu majwi ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gufatanya n’abashinzwe umutekano muri uyu murenge gukoresha imbaraga z’umurengera mu kwishyuza ubwisungane mu kwivuza binyuze mu kubafungira serivizi zirimo kurema isoko rya Musasa rihurirwaho n’imirenge ya Kabacuzi na Mushishiro, ndetse n’isoko rya aho bamwe muri aba baturage bavuga ko bishobora kuba biterwa n’imihigo iba yarahizwe n’ababayobora.

Mukamusoni Claudine wo mu kagari ka Buramba mu murenge wa Kabacuzi, ufite abana batatu avuga ko yashyizwe mu cyiciro cya gatatu kandi ntan’ubushobozi afite gusa ngo yagerageje kujurira ariko akomeza gushyirwa muri iki cyiciro ibintu avuga ko ubuyobozi bwamubwiye ko byakozwe na mudasobwa . Yakomeje avuga ko gutanga mituweri bimugora kandi n’ubuyobozi bukaba bumufungira zimwe muri serivisi zirimo kurema isoko.

Yagize ati “Nyine gutanga mituweri inaha ni ukuvuga ngo iyo ugezemo hagati utarayitanga kubera niba ari imihigo aba gitifu baba barahize bati wenda umudugudu wange uzatanga mituweri kuri 90%, ni ukuvuga ngo iyo utayitanze bakora imikwabu yo gufata abantu batayitanze bakagushorera bakirirwa bakugendana hakaba igihe babajyanye ku kagari bakabirizayo nimugoroba bakabarekura”

Nyirama we yagize ati “Ni benshi mbona bafata cyangwa se isoko ryarema bakabatangira ukarirema ari uko ufite mituweri buri wa gatatu bagira nka bariyeri nk’aha bamwe bahagarara hano abandi bakajya mu zindi nzira zose zinyuramo abarema isoko waba urijemo bakagufata ukerekana mituweri waba utayifite ntabwo urirema”

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice we uvuga ko ubusanzwe gutanga ubwisungane mu kwivuza ari itegeko ndetse n’ubukangurambaga bukwiye gukorwa hakoreshejwe imbaraga.

Meya Uwamariya yagize ati “Ubukangurambaga ubundi ntabwo bugomba koroha cyane cyane iyo ibintu bijyanye n’ubuzima kandi mituweri kuyitanga buriya ni itegeko icyo ntabwo bakizi, ni ibyibanze nkenerwa buriya iyo umuntu atatanze mituweri niwe ushobora kurwarira munzu akaba yagwamo cyangwa se agatanga iby’umurengera bikamushyira mu bukene bikamusubiza niba yari yaravuye muri cya cyiciro cy’ubukene ariko yahura n’impanuka agatanga amafaranga y’umurengera bikamusubiza mu bukene”

Yakomeje agira ati “Abaturage bacu rero ikiri icyiza cyose twakagombye kugishyiramo imbaraga ibintu byose bijyanye n’impinduka bigenda gahoro ariko iyo ari ibintu byihutirwa byakagombye kugira ingamba zindi zidasanzwe z’ubukanguramgaba bwo kugenda urugo ku rundi wenda ubwo buryo bwiza bwo kujya kubatangira ku isoko ntabwo aribyo kuko baba babasanze, bakagombye ku basanga n’ayo mahugurwa arambuye bakayamuha, ariko ibyo biba byabaye ari nk’ibintu (……..) , Ni ingufu z’umurengera ziba zishyizwemo ku munota wa nyuma, bigomba gutangira kare ubundi mituweri umuntu akimara gutanga yayindi yagakwiye gutangira kare yishyura make make noneho bikazajya kugera ku itariki ya mbere y’ukwa karindwi yaramaze kuyatanga yose ahita atangira kwivuza”

Muri aka karere ka Muhanga bageze ku kigero cya 79,5% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza gusa nk’uko ubuyobozi bw’aka karere bubishimangira ngo hari n’abandi baba bakoresha ubundi bwishingizi butari mituweri gusa ngo n’ubukangurambaga burakomeje mu rwego rwo kugira abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100%.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA