Bamwe mu baghabo bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Muhanga banenga bikomeye bagenzi babo badakozwa gahunda yo kuboneza urubyaro by’umwihariko ibyo kwifungisha burundu aho bamwe basanga bikwiye guharirwa abagore.
Mu gihe bamwe mu bagabo bo mu bice bitandukanye by’imirenge y’Akarere ka Muhanga bakomeje kugaragaza impungenge nyinshi zituma batitabira gahunda yo kwifungisha burundu mu rwego rwo kwirinda kubyara abana badashoboye. Bamwe muri aba bagabo twaganiriye ariko bagaragaje ko iyi gahunda batayikozwa ibintu bafata nko kuba baba babakonnye bityo bakumva ko byaharirwa abagore babo bakaboneza urubyaro.
Hari bamwe ariko bagiye bagaragaza ko iyi myumvire ya bagenzi babo idakwiye aho bavuga ko aho kugira ngo babyare benshi badashoboye kurera bibe byabaviramo kugira amakimbirane mu miryango ashingiye ku bukene.
Ikindi kandi aba bagabo bagaragaza ko hari izindi ngaruka nyinshi ziba mu kubyara abo badashoboye kurera bityo ngo uburyo bwo kuzirinda akaba ari uko bakwifungisha burundu.
Karasira Innocent w’imyaka 50 y’amavuko w’abana batandatu wo mu mudugudu wa Naganiro, akagari ka Remera, umurenge Muhanga muri aka karere ka Muhanga yavuze ko we n’ubwo akuze yarengeje igihe cyo kubyara ariko iyo aza kuba akiri mu bagabo bakiri bato yari kwifungisha.
Uyu mugabo yavuze ko umugore we yaboneje urubyaro aho yifungishije burundu, ariko ngo babanje kubijyaho inama
Yagize ati “Ngewe mbona abanga kwifungisha baba babara nabi cyane, ubwo se nk’iyo ubona umuntu abyara abana batatu mu myaka itatu urumva uwo muntu atifungishije yazageza mu myaka 15 abyaye bangahe ? Urumva rero ubwo ni ubujije abanga kwifungisha rwose”
Uyu mugabo akomeza avuga ko ari byiza kwifungisha kugira ngo babyare abo bashoboye kurera anavuga ko kubyara benshi badashoboye kurera aribyo byaba ikibazo kurenza uko bagira ubwoba bwo kwifungisha.
Dr Nteziryayo Philippe uyobora ibitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga yavuze ko iyo umugore aboneje urubyaro burya ahanini usibye kuba byafasha umuryango mu kubyara abana ushoboye kurera ariko nanone ari inyungu ku gihugu kuko bimwe ba bana bari kuzatwara cyangwa bagahabwa na leta bishobora gufasha mu mishinga y’iterambere.
Ikindi Dr Philippe avuga ko iyo umugabo yifungishije mu buryo bwa burundu, nta ngaruka ashobora kugira ku buzima bwe ndetse n’ibijyanye no gukora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina agikora nk’uko bisanzwe gusa ikibazo kikaba ko atabyara umwana naho umubiri we uba umeze nk’uko mbere yari ameze atarifungisha.
Umunyamaganga Nshingwabikorwa wa Mushishiro, Uwanyirigira Marie Florence, yabwiye Ukwezi.com ko bakomeje gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage iyi gahunda yo kuboneza urubyaro by’umwihariko abagabo dore ko avuga ko kugeza ubu muri uyu murenge bamaze kwakira abagabo babiri gusa baje kwifungisha burundu.
Gitifu Marie Florence kandi yakomeje avuga ko ubukangurambaga bugikomeje cyane ko impamvu nyamukuru itera abagabo kutayoboka izi gahunda zo kuboneza urubyaro ari imyumvire ikiri hasi aho bamwe usanga bavuga ko bishobora kubakurizamo indwara zitandukanye zirimo no kuba baba ingumba cyangwa ntibazongere kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Karasira Innocent w’imyaka 50, avuga ko kwifungisha uri umugabo ari ukwirinda kubyara abo badashoboye kurera
Umunyamaganga Nshingwabikorwa wa Mushishiro, Uwanyirigira Marie Florence,