Abaturage bo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, bavuga ko bamaze igihe baboba utudege tutagira aba pilote (Drones) tugwa mu bisambu mu bice bitandukanye bikikije ikibuga cy’indege cy’utu tudege. Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba nawe ibi ntabihakana, gusa yavuze ko kuba izi ndege zagenewe gutwara amaraso n’ibindi bikoresho by’ubutabazi zarayobye nta ngaruka byagize kuri ayo maraso.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga baturiye ikibuga cyubakiwe utu tudege twa “Drones” twagenewe gutwara amaraso mu rwego rwo gutanga serivisi zihuse ku barwayi barembye mu bice bitandukanye by’igihugu, batewe impungenge zikomeye no kubona utu tudege tugwa ahantu hatandukanye hatabigenewe.
Hari ababwiye Ijwi ry’Amerika ko bagiye babona izi ndege zigwa mu biti, mu gishanga no mu bisambu, nyuma bakabona abazungu bajya kudutoragura. Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Zipline International yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igenzura utu tudege, bwo bwatangaje ko ibyabaye atari ukuyoba, ahubwo ngo ni uko bari barimo kudukoresha amageragezwa.
Minisitiri w’Ubuzima , Dr Diane Gashumba ariko we yemeye ko uko kuyoba byabayeho, gusa yashimangiye ko ibi bidakwiye guteza impungenge kuko bitazateza ingaruka ku maraso utu tudege twari dutwaye. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2016.
Yagize ati : “Nta ngaruka biriya bifite kuri ariya maraso. Kuyoba ikaza kongera kuyoboka ikagarurwa aho yari iri ni byiza, ntabwo yayobye burundu kandi ariya maraso uko aba afunze rwose aba afite ubuziranenge kandi aba ari ahantu hameze neza kuburyo kuba yayoba ntacyo byayatwara. Twaranabikurikiye dusanga nubundi kuyoba no kugarurwa mu nzira iminota byafashe ntabwo ari myinshi cyane. Nta ngaruka rero byagira kuba yayoba ikongera ikagaruka.”
Tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yamuritse ku mugaragaro utu tudege, avuga ko u Rwanda ruzi imbaraga Ikoranabuhanga rifite mu guhindura imibereho myiza n’iterambere igihugu cyahisemo. Minisiteri y’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda, ntibigeze berura ngo bavuge ingengo y’imari yakoreshejwe kugirango uyu mushinga ugerweho, gusa bigaragara ko watwaye amafaranga atari macye.
Aha ni mu muhango Perezida Paul Kagame yamuritsemo itangizwa ry’ikoreshwa ry’utu tudege