Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, u Rwanda rutakaje abantu benshi b’ingenzi bari bazwi cyane kubera ibikorwa n’imirimo yabo itandukanye, muri abo hakaba harimo abanyepolitiki n’abanyemari bari bazwiho ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye. Icyo aba bose bahuriyeho, ni uko bapfuye mu buryo butunguranye kuko ntawapfuye amaze igihe mu bitaro cyangwa bizwi ko amaze igihe kirekire arembye.
Uhereye tariki ya 3 Ukwakira 2016 ukageza kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016, muri icyo gihe cy’ukwezi kumwe, abanyarwanda batanu nibo bamaze gupfa mu buryo butungura benshi. N’ubwo n’ubusanzwe urupfu ntawe ruteguza, muri aba abatarazize impanuka cyangwa urundi rupfu rutunguranye bakaba barazize uburwayi bwabahitanye mu gihe gito bagejejwe mu bitaro, bitazwi ko ari uburwayi bukomeye kuburyo bwabahitana. Aba nibo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
1. Senateri Mucyo Jean De Dieu
Hon. Jean de Dieu Mucyo wari Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yitabye Imana mu masaha ya mugitondo cyo kuwa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016, nyuma yo kugwa kuri esikariye zo mu biro by’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ; umutwe wa Sena, akajyanwa kwa muganga igitaraganya ari naho yashiriyemo umwuka.
Urupfu rwa Senateri Mucyo Jean De Dieu rwashenguye benshi bari bamuziho ibikorwa by’ubutwari, na Perezida Paul Kagame akaba yaravuze ko abantu benshi bakwiye kumwigiraho gukora akazi neza nta kwiremereza, kuko nawe yari umuyobozi mwiza utariremerezaga. Uyu yari umwe mu banyepolitiki b’abanyarwanda bakomeye, akaba yarakoze imirimo myinshi inyuranye muri Politiki y’u Rwanda, mu bijyanye n’ubutabera n’ibya gisirikare.
Mucyo Jean de Dieu yasize umugore we Uwimana Rose hamwe n’abana bane, Umukobwa n’abahungu batatu. Umwana w’imfura yitwa Thierry Mucyo (Imyaka 20 y’amavuko), Clement Mucyo (Imyaka 19), Kelly Mucyo (Imyaka 16) na Herve Mucyo (imyaka 13). Yatabarutse afite imyaka 55 y’amavuko.
2. Umunyemari Vénuste Rwabukamba
Umunyemari Vénuste Rwabukamba wamamaye cyane mu mujyi wa Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yapfuye tariki 10 Ukwakira 2016 bivugwa ko yirashe, impamvu yabyo ariko ikaba itarabashije gusobanuka.
Uyu munyemari ufite imitungo myinshi n’ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, yapfuye afite imyaka 63 y’amavuko, Polisi y’u Rwanda ihita itangira iperereza ku bijyanye n’urupfu rwe rutabashije gusobanuka neza, kuko bivugwa ko yirashe ariko ntihasobanuke uburyo yabikozemo n’icyaba cyarabimuteye.
3. Depite NYANDWI Désiré
Hon. NYANDWI Joseph Désiré wari umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, nawe yitabye Imana kuwa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, akaba yaraguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal ku Kacyiru.
Uyu mudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nawe yapfuye nta gihe amaze mu bitaro kuko yajyanyweho agashiramo umwuka ataranamaramo igihe kirekire, ndetse yari amaze igihe akora akazi ke gasanzwe nta kibazo cy’uburwayi bukomeye bumugaragaraho.
Hon. Nyandwi Joseph Désiré watabarutse afite imyaka 62 y’amavuko, yari yarakoze imirimo inyuranye mu Rwanda irimo kuba Perefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama no kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
4. Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Kigeli V Ndahindurwa, umwami wa nyuma u Rwanda rwagize mu mateka yarwo ari nawe ingoma ya cyami yarangiriyeho akaba ari nawe mwami w’u Rwanda wari ukiri ku isi, yatanze tariki 16 Ukwakira 2016 aguye mu bitaro by’ahitwa Oakton muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nta burwayi bw’igihe kirekire bwari buzwi ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari afite, ndetse yaguye mu bitaro atamazemo igihe kirekire. Uyu mwami yatabarutse afite imyaka 80 y’amavuko, nta mwana yasize ndetse nta n’umugore kuko ntiyari yarigeze ashaka.
5. Umunyemari Makuza Bertin
Umunyemari Makuza Bertin washinze uruganda rwa matela ruzwi nka Rwanda Foam akaba anazwi cyane kubera inyubako ye yitwa M. Peace Plaza iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, yitabye Imana azize uburwayi butunguranye, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyirwa kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2016. Yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal, akaba yarajyanyweyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amasaha macye ahita ashiramo umwuka, nyamara yari yabyutse yiteguye kujya ku kazi nk’ibisanzwe.
Muri rusange, uretse ibibaye muri iki gihe cy’ukwezi kumwe, muri rusange u Rwanda rutakaje abantu benshi bakomeye mu gihe gito, kuko na Gasasira Gaspard wakoreraga Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yapfuye mu masaya ya mugitondo cyo kuwa Gatatu tariki 7 Nzeri 2016, uyu nawe akaba yaratabarutse mu buryo budasobanutse kuko yapfuye mu gihe yiteguraga kujya ku kazi.
Gasasira Gaspard yari umukozi wa CNLG ushinzwe gushyira inzibutso za Jenoside mu murage w’isi, ariko yabanje no gukora ibijyanye n’itangazamakuru muri iyi Komisiyo. Yanabaye umunyamakuru, akaba yarandikiye Imvaho Nshya na Kinyamateka.