AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Menya uburyo wasukura umubiri wawe imyanda ikurimo ikavamo ugatana no kurwaragurika

Menya uburyo wasukura umubiri wawe imyanda ikurimo ikavamo ugatana no kurwaragurika
29-03-2018 saa 13:08' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 22192 | Ibitekerezo

Muri iki gihe ibyanduza ikirere ni byinshi n’imyanda ni myinshi, ni ngombwa gusukura umubiri wacu.Umubiri w’umuntu ukora nk’uruganda, hari byinshi bikorerwamo bigakorwa n’ibice by’umubiri bitandukanye, aho usanga buri gice gifite akazi kihariye gikora ariko nanone bikunganirana kugirango umuntu agire ubuzima bwiza.

Igihe rero bimwe mu bice by’umubiri bitari gukora neza, ni hahandi umuntu atangira kurwaragurika ndetse no kumva atamerewe neza. Muri iyo mikorere rero, habamo ibice bishinzwe gusukura umubiri (umwijima, impyiko, uruhu,…),kuko umubiri ubika imyanda myinshi iba yaturutse mubyo tuba twariye cyangwa se twananyoye.

Detoxification cyangwa se gusukura umubiri ni uburyo umubiri ukoresha ibice byawo bitandukanye mu gusohora imyanda mu mubiri, gusa hashobora no gukoreshwa ibindi binyobwa cyangwa ibiribwa mu gusohora imyanda mu mubiri (aha twavugamo nk’amazi, icyayi, imboga, imbuto n’ibindi…).

Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko imyanda yabaye myinshi mu mubiri ?

  • Umunaniro ukabije
  • Ubwivumbagatanye bw’umubiri (allergies)
  • Kwangirika k’uruhu
  • Ku gitsina gore bashobora kugira ibibazo mu mihango
  • Kurwara umutwe
  • Kumva ugugaye mu nda, igogora ritagenda neza ndetse ukagira n’impatwe (constipation)
  • Kwangirika kw’ibice bitandukanye biterwa n’udukoko (infection)
  • Kubabara mu ngingo zitandukanye
  • Kugira ibinya mu mikaya
  • Kubura ibitotsi
  • Kugira impumuro mbi cyane cyane mu kanwa

Ese ni izihe ndwara zishobora guterwa n’uko imyanda yabaye myinshi mu mubiri ?

Hari indwara nyinshi ziterwa n’imyanda myinshi mu mubiri, twavugamo :

  • Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease)
  • Kubura ibitotsi (Insomnia)
  • Indwara z’umutima (Heart diseases)
  • Uburwayi bw’umunaniro uhoraho (Chronic fatigue syndrome)
  • Kanseri zitandukanye
  • Rubagimpagimpande (Arthritis)
  • Indwara ziterwa no kwisubiramo k’ umubiri (Autoimmune disease)

Ese wakora iki ngo ukure imyanda mu mubiri wawe ?

Inzobere mu by’ubuzima yitwa Mark Hyman, umuyobozi w’ikigo cy’ubuvuzi cya Cleveland, yatanze inama zikurikira :

  • Jya unywa amazi asukuye, byibuze Litiro imwe n’igice ku munsi (1.5L/day).
  • Ni byiza kujya ku musarane byibuze hagati ya rimwe na kabiri ku munsi. Niba utajyayo, ukeneye ubufasha.
  • Kurya imboga n’imbuto burya nabyo ni byiza kuko bifasha umubiri gusohora imyanda.
  • Gabanya gukoresha cyane imiti n’ibindi bintu nk’itabi cyangwa ikawa.
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • Gerageza kuruhuka

Ese wari uzi ko hari icyayi cy’umwimerere gikoze mu bimera cyagufasha gusukura umubiri wawe ?

Ni byiza kwirinda indwara kurusha uko wakwivuza waramaze kwandura. Ubu rero habonetse icyayi gikoze ijana kw’ijana mu bimera, kikaba gifite ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration).

Iki cyayi kiri mu moko atandukanye rero gifite ubushobozi bwo gusukura umubiri, bigatuma utarwaragurika. Muri icyo cyayi twavugamo nka : Intestine cleansing tea, Proslim tea, kudding plus tea, Pine pollen tea n’ibindi. Tubibutse ko nta ngaruka byose bigira ku wabikoresheje. Ubikeneye wahamagara muri Horaho Life aho bitangirwa, kuri numero 0789433795/0726355630 cyangwa ukagera aho bakorera kwa Rubangura mu nyubako ya 3, mu muryango wa 301 na 302.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA