Indege yo mu bwoko bwa Air bus A330-200 n’indi ya A300-300 za sosiyete y’indege ya RwandAir ubu zombi zamaze kigera mu maboko ya Rwandair. Indege yaje kuri uyu wa Kane ni Airbus A330-300 yabatijwe izina rya "Umurage" yaje isanga indi ya Airbus A330-200 yabatijwe izina rya "Ubumwe"
Iyi ndege ya Airbus A330-300 yabatijwe izina rya "Umurage", yahagurutse i Toulouse mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu, igera i Kigali mu masaha ya saa kumi z’umugoroba aho yakiranywe urugwiro rudasanzwe. Airbus A330-300 yabatijwe izina rya "Umurage", ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 274 hamwe n’imizigo ishobora kujya muri metero kare 132. Iruta indege ya Airbus A330-200 yabatijwe izina rya "Ubumwe" iheruka kuzanwa i Kigali mu mezi ashize.
Airbus A330-300 ifite ikoranabuhanga riyifasha gukoresha benzine nkeya mu ngendo zayo, kandi ibasha kumara ibirometero byinshi cyane mu kirere kuburyo yabasha no kuva i Kigali ikerekeza mu bihugu no ku migabane ya kure ntaho ihagaze. Ishobora kugenda ibilometero bikabakaba 12.000 nta guhagarara.
Muri Nzeri umwaka ushize wa 2015, nibwo RwandAir yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Airbus yo kuzayiha indege za A330-200 na A330-300, zizafasha iyi kompanyi kwagura ingendo zayo i Burayi no muri Asiya. Buri ndege muri izi, yaguzwe akayabo kari hagati ya miliyoni 250 na 300 z’amadolari, ni ukuvuga hagati ya 210.000.000.000 na 240.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda ariko akazishyurwa mu gihe cy’imyaka 10.
Indege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 ifite imyanya y’abantu 244, irimo imyanya 20 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, imyanya 21 y’abanyacyubahiro bo mu rwego ruciriritse ndetse n’imyanya rusange 203. Hanyuma iyo mu bwoko bwa A330-300 yo ifite imyanya 274, ikaba irimo 30 y’abanyacyubahiro bo mu rwego rwo hejuru, 21 y’abanyacyubahiro baciriritse ndetse n’imyanya 223 ya rusange.
Izi ndege zombi zifite moteri zo mu rwego rwo hejuru za Rolls Royce Trent 772B, buri imwe muri izi ikaba ifite moteri ebyiri kandi izi ndege zirimo internet itangwa n’ingufu z’ihuzanzira z’icyogajuru. Intebe ziri muri izi ndege ni izo mu bwoko bwa vantage XL, kandi RwandAir, niyo ya mbere muri Afrika y’Uburasirazuba yaciye agahigo ko gukoresha izi ndege zirimo intebe zo mu bwoko bwa Vantage XL.
Izi ntebe zo mu bwoko bwa Vantage XL zikorwa n’uruganda rwa Thompson, ziri mu gice cy’abiyubashye muri izi ndege za RwandAir, zikaba ari intebe zifasha uzicayemo kutaruha no kuryoherwa n’ibyicaro, zikaba zishobora guhindurwamo uburiri cyangwa ibiro (office) bitewe n’icyo uzicayemo yifuza.
Izi ntebe z’akataraboneka zikaba zimenyerewe mu ndege z’amakompanyi akomeye cyane ku isi nka Qantas nk’uko urubuga rutangaza amakuru y’ibijyanye n’indege airinfo rubitangaza.
Iyi ndege yaje isanga izindi 11 za RwandAir zirimo A330-200 iherutse kugezwa i Kigali, hamwe na boeing 737 enye, na Bombardier Q400 ebyiri n’izindi Bombardier ebyiri za CRJ-900. Rwandair izifashisha izi ndege kuri ubu zimaze kuba 12, mu kwagura ingendo zihuza Kigali n’ibice binyuranye by’isi.