AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Menya byinshi ku burwayi bwa sinezite, ikibutera n’uko wabwivuza bugakira burundu

Menya byinshi ku burwayi bwa sinezite, ikibutera n’uko wabwivuza bugakira burundu
25-01-2017 saa 13:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8866 | Ibitekerezo

Sinezite (sinusites) ni uburwayi bufata imyanya y’ubuhumekero biturutse ku kubyimbirwa cyangwa se kuziba k’udusaho (uduhago) duto duto tuba mu gihanga cy’umuntu twitwa SINUS. Sinezite zishobora kumara igihe kirenze ibyumweru 4, uzirwaye akaribwa umutwe, akagira umuriro, akagira n’ibibazo mu mihumekere ye. Zishobora kuba ari n’uburwayi buhoraho (sinusites chroniques).

Ese sinezite ziterwa n’iki ?

Kubyimba, kuziba cyangwa se kuzurirana ibisukika (liquides) kwa turiya dusaho bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo umwanda wo mu kanwa, bagiteri ziturutse ahantu hanyuranye, guhumeka umwuka w’ikirere cyanduye, kwegerana n’inyamaswa cyane n’izindi mpamvu zinyuranye.

Umurwayi aremba cyane cyane iyo hari ubukonje bwinshi, cyangwa umuyaga. Ni ngombwa kujya kwa muganga igihe umuntu yikekaho ubu burwayi mbere yo kugira ikindi kintu yakora, kuko akenshi sinezite zishobora kwitiranywa n’ubundi burwayi busanzwe.

Bimwe mu byo wakora ngo wirinde Sinezite :

  • Kwirinda kwegerana cyane n’inyamaswa cyangwa amatungo
  • Kugerageza kwirinda guhumeka umwuka mubi.
  • Kwirinda imbeho n’ubukonje bwinshi kuko bwatuma uremba mu gihe wafashwe na sinesite.
  • Kwirinda gutura ahantu hari nganda cyangwa se ibindi bintu bihumanya umwuka duhumeka.
  • Kugira isuku yaba iy’ibiribwa, iy’aho tuba, n’iy’amazi tunywa.

Ese wari uzi ko wakira sinezite ukoresheje imiti myimerere ?

Ubu birashoboka, habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba yica udukoko twangiza twa dusabo (sinuses), ikanatuma umubiri ugira ubudahangarwa bukomeye. Muri iyo miti twavugamo nka : Cordyceps plus capsule, Ganoderma plus Capsule, Kudding plus tea...

Iyo miti nta zindi ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera kandi ikaba ari umwimerere. Abantu baba bifuza kuyibona, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813. Ushobora no gusura website yabowww.horahoclinic.rw


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA