Umwana bivugwa ko yari ari mu kigero cy’imyaka 14 wakoraga akazi ko mu rugo ahitwa Karuruma mu murenge wa Jabana, akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, yakubiswe ndetse anatemagurwa n’icyuma n’umukoresha we bivugwa ko yamuhoye televiziyo yibwe muri uru rugo umukozi yagiye kuvoma amazi
Abaturage bo mu ga senteri ka Karuruma babwiye itangazamakuru ko babonye uyu mwana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 aryamye ahantu mu byatsi biherereye mu gishanga cya Karuruma bagerageje kumubaza icyo yabaye ababwira ko yakubiswe ndetse agatemwa na shebuja amuziza televiziyo yibwe mu rugo.
Umwe muri aba baturage yavuze ko uyu mwana bamaze kumubona bagitangira guhamagara inzego z’ubuyobozi babona haje imodoka bivugwa ko uwari ayitwaye ari nawe mukoresha w’uyu mwana nuko aramujyana ababwiye ko amujyanye kwa muganga
Yagize ati “Yageze hano sa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo, avuga ko aturutse Nyabugogo, yafuraguritse mu ishyamba ni mugoroba sebuja yari yasize amubwiye ko ajya kuvoma amazi noneho agiye kuvoma araza asanga televiziyo yari iri muri salo bamaze kuyiba ”
Yakomeje agira ati “Yavuze ko shebuja yaje yanga kubyakira ahita amufata aramukubitagura agiye no kumutera ibyuma umwana akinga akaboko ahita amutema arakomeza aramutemagura nawe aramucika ariruka”
Aba batangabuhamya bavuze kandi ko yabahaye numero za telefone yavuze ko ari iza Mukuru we, gusa ubwo twagerageza kumuhamagara yanze kugira icyo adutangariza ariko atubwira ko umwana amufite
Ati “Wange ibyo tubyihorere ntacyo bitwaye, ni ngewe umufite ndi mukuru we namureze akivuga ni ngewe umufite, so nta bufasha nkeneye wange”
Uyu mukuru w’uyu mwana ariko nanone bivugwa ko asanzwe akorana n’umukoresha w’uyu mwana wakubiswe ndetse akaba ari nabo baje gutwara uyu mwana bakamujyana mu modoka yo mu bwoko bwa Voiture itukura ifite ibirango bya RAC 562 Y
Ku murongo wa Telefone n’Umuyobozi w’umurenge wa Jabana, Uzayisenga Jean Bosco yabwiye Ukwezi.com ko iki kibazo nabob amaze kukimenya ariko kugeza ubu bakaba bahise bitabaza inzego z’umutekano kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ikaba iri kugikurikirana.
Umunyamakuru yageze ahabereye ibi, umwana bamaze kumujyana ariko muri iki gisambu kigaragara hakurya niho umwana abaturage bamusanze aryamye amerewe nabi kugeza ubwo imodoka bivugwa ko yari itywawe na shebuja ari nawe wamukubise yaje kumutwara
Abaturage basobanurira umunyamakuru uko babonye aya mahano