AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Umwarimu akurikiranyweho gusambanya umwana yigisha akamwonona bikomeye

Kigali : Umwarimu akurikiranyweho gusambanya umwana yigisha akamwonona bikomeye
8-07-2017 saa 11:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20396 | Ibitekerezo

SP Hitayezu Emmanuel ; umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali

Umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Karama giherereye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko yigishaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ndetse akaba yaramwangije bikomeye nk’uko abaganga babigaragaje nyuma yo kumupima.

Nsengiyaremye Valens, umuyobozi w’iki kigo cya Karama, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwo mwarimu yitwa Murwanashyaka Gerard, akaba akomoka mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Afite imyaka 25 y’amavuko, akaba afite umugore bamaranye amezi macye atarenga ane ariko bakaba babana bitemewe n’amategeko.

Uyu muyobozi w’ikigo yasobanuye ko ubu uwo mwarimu adaheruka ku kazi, ariko akaba avuga ko yarwaye, gusa bigakekwa ko ari uburyo bwo guhunga ingaruka z’icyaha akurikiranyweho kuba yarakoze. Ikibazo cyamaze gushyikirizwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere ka Gasabo.

Asobanura uko byagenze, Nsengiyaremye Valens yagize ati : "Ababyeyi be twabivuganyeho barabitwemerera, batubwira ko ngo byabaye ku itariki 25 z’ukwezi gushize kwa gatandatu, ninjoro ahagana mu ma saa tanu kuko umwana ngo yageze mu rugo saa saba za ninjoro, noneho ntiyabivuga. Noneho ubwo urabona kuwa Mbere habaye umunsi w’ikiruhuko cy’umunsi mukuru wa Idri Fitri, kuwa kabiri umwana araza ariga no kuwa Gatatu ariko uwo munsi kuwa Gatatu ataha atameze neza, ariko ntiyabwira ababyeyi ikibazo afite. Ubwo rero ababyeyi babimenye neza ejobundi kuwa Gatatu babona akomeje kumererwa nabi, nibwo yatoboye arababwira, ababwira n’uwo mwarimu. Ariko ubwo umwarimu yarakoze muri kiriya cyumweru cyashize, kuwa Gatanu ushize arataha n’ubu ntaragaruka. Uwo mwana afite imyaka 13 kuko yavutse muri 2004, yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza."

Uyu muyobozi w’ikigo avuga ko umwana bamujyanye kwa muganga, bamara kumupima bakemeza ko yamwangije cyane ubu akaba arimo gukurikiranwa ngo ahabwe ubuvuzi.

Aya makuru kandi yemejwe na SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali. Yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko tariki 5 Nyakanga 2017, uwo mwana w’umukobwa aherekejwe n’ababyeyi be bageze kuri sitasiyo ya Polisi, bavuga ko uwo mwarimu yamusambanyije, Polisi ihita imwohereza kwa muganga ngo apimwe, ubu hakaba harimo gukorwa iperereza ryimbitse. SP Hitayezu avuga ko uwo mwarimu atarafatwa, bigakekwa ko yamaze kumenya ko ikirego cyatanzwe agahita ahunga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA