Umusore wakoraga akazi ko mu rugo mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, witwa Bimenyimana Eric yishe umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo amuteraguye ibyuma bivugwa ko yamusabye ko baryamana undi yabyanga agahitamo kumwica.
Aya mahano yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018, aho bivugwa ko ba nyir’urugo ari nabo bakoresha b’uyu nyakwigendera ndetse n’uwamwishe bari bagiye ku kazi hanyuma uyu musore agasigarana n’umukobwa mu rugo bakora akazi kabo nk’uko bisanzwe bigenda gusa ngo baje kugirana amakimbirane aturutse ku kuba umukobwa yangiye umuhungu ko baryamana bityo undi ahera ko afata icyuma arakimuteragura kugeza apfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyirindandi yabwiye Ukwezi.com ko bamenye aya makuru mu masaha ya saa mbiri z’igitondo aho bivugwa ko aba bombi bari basigaranye mu rugo hanyuma uyu musore akamwica akoresheje icyuma.
Gitufu Mapambano kandi yakomeje avuga ko kugeza ubu bataramenya impamvu nyayo yatumye uyu musore yica mugenzi we, gusa ngo hari amakuru aturuka mu rugo bakoragamo avuga ko yamujijije ko yajyaga amusaba ko baryamana umukobwa akabyanga.
Yagize ati “Icyo dusaba abaturage bacu baba ab’Umurenge wa Kimironko cyangwa n’abandi banyarwanda batwumva ni ukujya dukoresha abantu tuzi, kuko niba umuntu yafata icyuma akica umuntu ntabwo aba ari ubwa mbere kandi uwo muntu aba afite imyitwarire itari myiza ashobora no guteza ibindi bibazo cyangwa akaba yananywa ibiyobyabwenge agahungabanya umutekano.”
Gitifu kandi yakanguriye abakoresha bazana abakozi bo mu rugo kujya bibuka gukoresha abo bazi aho bakomoka cyangwa bakifashisha ibigo bizwi bitanga abakozi bo mu rugo mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibi.
Kugeza ubu uyu musore uvugwaho kwivugana umukobwa bakoranaga yahise atoroka ndetse nk’uko byashimangiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimironko ngo ku bufatanye n’inzego za Polisi hamwe n’abaturage ngo bakaba bakomeje kumushakisha
Bimenyimana Eric wishe umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo, akomoka mu gihugu cy’u Burundi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyirindandi/Photo:Ububiko