AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Ubukwe bwapfuye ababutashye babukereye, inshuti n’abo mu muryango bagwa mu kantu

Kigali : Ubukwe bwapfuye ababutashye babukereye, inshuti n’abo mu muryango bagwa mu kantu
10-03-2018 saa 18:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 30783 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, nibwo hagombaga kuba imihango yo gusaba no gukwa, aho umusore witwa Babonampoze Simeon Mutabazi yagombaga gusaba Nadine Ndikuriyo Seraphine hanyuma akanamukwera ku Gisozi muri Gasabo mu mujyi wa Kigali. Nyamara ubukwe bwapfuye ku munsi nyirizina ndetse abatumiwe bari babukereye biteguye kubutaha bagwa mu kantu.

Inshuti n’imiryango ya Babobampoze Simeon Mutabazi na Nadine Ndikuriyo Seraphine bamaranye igihe impapuro zibatumira kwitabira imihango yo gusaba no gukwa yagombaga kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 ku Gisozi mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, hanyuma kuwa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 hakaba hari hateganyijwe imihango yo gusezerana no gucyuza ubukwe, byagombaga kuzabera mu gihugu cy’u Burundi.

Nyamara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018, nibwo byamenyekanye ko Mutabazi Simeon Babonampoze yamaze kubenga uwo byari byitezwe ko agiye kumusaba akanamukwa. Abagize umuryango we, bahise banatanga itangazo bamenyesha abari biteguye batashye ubu bukwe.

Itangazo ryo guhagarika ubukwe ikinyamakuru Ukwezi.com cyabashije kubonera kopi, rivuga ko umuryango wa Mutabazi Raphael umenyesha abantu bose bari batumiwe mu bukwe bwa Simeon Mutabazi Babonampoze na Nadine Ndikuriyo Seraphine bwari buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 no kuwa Gatandatu ukurikiyeho tariki 17 Werurwe 2018, ko ubwo bukwe butakibaye kubera impamvu zitabaturutseho. Muri iri tangazo, banisegura ku bari biteguye gutaha ubukwe banabashyigikiye ngo imyiteguro igende neza.

Ikinyamakuru Ukwezi.com cyavuganye na Espérance Ntabudakeba wo mu muryango wa Mutabazi Simeon, akaba n’umwe mu basinye kuri iri tangazo, adutangariza ko impamvu uyu musore yabenze uwo bari bagiye kurushinga atayizi, ndetse ngo bamuhatiye gusinya atazi impamvu ubukwe bupfuye. Gusa avuga ko bakundanye umusore yibera hanze y’u Rwanda, kuburyo ngo n’abo mu muryango w’umusore batari bazi uwo mukobwa bagiye gusaba.

Ishimwe Aimée Aline nawe uri mu bashyize umukono kuri iri tangazo, we yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko ntacyo bifuza gutangaza ku bijyanye n’impamvu umusore yabenze umukobwa ku munota wa nyuma.

Hari amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko Mutabazi Simeon na Nadine Ndikuriyo Seraphine bakundanye bwa mbere bataziranye amaso ku maso, n’icyemezo cyo kurushinga kikaza gufatwa imiryango yombi itaziranye. Uyu Mutabazi ngo yari yaratandukanye n’umugore we wa mbere, akaba yiberaga i Washington muri Amerika, ariko muri iyi minsi yari yaraje muri Afurika yanga kuza mu Rwanda abwira umukobwa ko azaguma mu Burundi, gusaba no gukwa bikaba adahari ahubwo gusezerana bikazabera i Burundi bamusanzeyo kandi ngo ibyo bari barabyakiriye bumva nta kibazo kibirimo. Gusa nyuma yo gupfa k’ubukwe, abo ku ruhande rw’umukobwa batekereje ko yari afite ibintu yaba yikeka bituma atarashatse kugera mu Rwanda ngo ahatinde.

Uyu Mutabazi ngo yahamagaye Nadine amubwira ko ubukwe butakibaye, abandi bamaze kwitegura bageze ahagombaga kubera ubukwe, abagombaga gusabwa biteguye ndetse abataha ubukwe nabo bisukiranya, babwiwe ibyabaye bagwa mu kantu.

Kugeza ubu abo ku ruhande rw’umukobwa bavuga ko Mutabazi yari yarashoye akayabo muri ubu bukwe ndetse yanakoye amafaranga menshi kuburyo icyatumye abenga Nadine cyabaye urujijo mu gihe babonaga abishyiramo imbaraga nk’ufite gahunda ihamye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA