Kuwa Gatandatu w’icyumweru cyashize, mu mujyi wa Kigali habereye ubukwe bw’agatangaza, aho abasore babiri b’impanga bakoze ubukwe bagasezeranira rimwe, imihango yo gusaba no gukwa ikabera rimwe ndetse n’ubukwe bugacyurizwa hamwe, ibintu byari bishimishije cyane ko aba basore kubatandukanye bisanzwe bigora abatari bacye kubera ukuntu basa.
Sibomana Athanase na Bisengimana Innocent, ni impanga zavutse tariki 11 Gicurasi 1991, nk’uko bavukiye rimwe bakaba baranahisemo gukorera ubukwe rimwe. Ubwo barangwaga mu rusengero mu mpera z’umwaka ushize, nabwo barangiwe rimwe cyane ko bombi basengera mu itorero rya ADEPR. Bisengimana Innocent ubu ni umugabo wa Mukaniyitanga Claudine naho Athanase Sibomana we yashakanye na Ayingeneye Macrine. Umwihariko kuri Athanase n’umugore we Macrine ni uko nabo ubwabo basa n’abavukiye rimwe kuko barutanwa gusa iminsi 4, dore ko uyu mugore yavutse tariki 15 Gicurasi 1991.
Babaranga mu rusengero babarangiye rimwe, abakirisitu benshi bari biteze kwihera ijisho ubu bukwe
Imihango yo gusezerana imbere y’amategeko aba basore b’impanga bayikoreye rimwe, mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, maze no gusaba no gukwa biza kubera umunsi umwe ndetse binabera mu karere kamwe ariko mu duce dutandukanye, kuko abakobwa bashatse nabo bavuka mu karere ka Rusizi. Umwe yasabiwe i Kamembe undi asabirwa i Runyonga, hombi ho mu karere ka Rusizi kandi imihango yo gusaba no gukwa yabereye umunsi umwe, icyakoze yo yabaye mu masaha atandukanye kugirango imiryango ibashe kwitabira ubukwe bwombi.
Gusezerana mu murenge nabyo babikoreye rimwe
Nyuma y’icyumweru habayeho gusaba no gukwa, nibwo habayeho gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Batsinda mu murenge wa Kinyinya wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, iyi mihango ikaba yarakorewe rimwe ndetse inabera ahantu hamwe, kwiyahira no kwakira abatumiwe muri ubu bukwe nabyo byabereye mu busitani bw’uru rusengero.
Umubyeyi Joyeuse ni umwarimu umwe muri izi mpanga i Mururu mu karere ka Rusizi. Yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko mu myaka yose ishize, yari atarabasha kumutandukanya n’impanga ye kubera ukuntu basa cyane, ariko ubu ngo bizajya bimworohera kuko azajya abatandukanya yifashishije abagore babo.