AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Nyuma yo gufatwa basambana, umugabo n’umugore bataye abo bashakanye bahita bibanira

Kigali : Nyuma yo gufatwa basambana, umugabo n’umugore bataye abo bashakanye bahita bibanira
28-11-2016 saa 06:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 14618 | Ibitekerezo

Nyuma y’uko umugabo n’umugore bo mu mujyi wa Kigali bafashwe mu kwezi gushize basambana, bagafatwa n’abo bashakanye bombi bari kumwe, aba bafashwe bafashe icyemezo cyo kwerurira abo bari barashakanye mbere ko bahisemo kwibanira mu buryo bweruye aho kuzajya babikora bihisha. Ibi bije bikurikira inkuru twabagejejeho isobanura uburyo bafashwe.

Kumanywa yo kuwa Kane tariki 20 Ukwakira 2016, umugabo n’umugore bafashwe basambanira mu macumbi (lodge) mu mujyi wa Kigali, kuva ubwo barwana n’abo bashakanye ari nabo babafashe, induru ziravuga kugeza ubwo Polisi yaje kuhagera igata muri yombi abasambanaga.

Aba basambanaga bombi basanzwe batuye ahitwa mu Nzove, ariko bafatiwe ahitwa muri Jama City Motel i Nyacyonga, kandi ababafashe ni abo bashakanye na buri umwe muri abo bombi. Umugore wafashwe asambana yari yarabyawe muri batisimu n’umugore w’uwo mugabo basambanaga, kandi banaririmbanaga muri korali. Ikindi kandi, umugabo wafashwe asambana we yari yarabyaye muri batisimu uwo yasambanyirije umugore.

Ahagana saa munani z’amanywa z’uwo munsi, umugabo yamenye ko umugore we agiye kumuca inyuma kandi n’uwo bagiye gusambana aramumenya kuko yari amaze igihe abakeka anabacungira hafi, niko kubwira umugore w’uwo mugabo yakekaga barajyana, maze bahita babagwa gitumo.

Ubwo babasangaga mu cyumba basambaniragamo, bahise barwana maze muri Jama City Motel akavuyo kaba kose bituma Polisi ihamagazwa ihita ibata muri yombi, abafashwe basambana bahita bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana iherereye hafi y’uruganda rw’isukari rwa Kabuye. Komanda wa Polisi ya Jabana wabataye muri yombi, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com icyo gihe ko hagiye gukorwa iperereza abafashwe basambana bakanajyanwa kwa muganga kugirango ibimenyetso simusiga bizashyikirizwa ubutabera biboneke.

Aha bose bari bamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana

Ubwo ikinyamakuru Ukwezi.com cyageraga kuri Jama City Motel aho bafatiwe, umugore w’umugabo wafashwe asambana yari arimo gusuka amarira menshi asobanura uburyo umugabo we yamunaniye, n’uburyo yari yaramuteguje ko Imana izamugaragaza agaseba.

Umugabo w’umugore wafashwe asambana, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ababajwe n’ukuntu ibi byabaye bamaze iminsi micye basezeranye, kuko tariki 19 Nzeri 2016 ari bwo basezeranye imbere y’Imana, gusa bari basanzwe babana banafitanye abana batanu barimo n’umukuru ufite imyaka 16 y’amavuko.

Amakuru mashya agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ni uko abafashwe basambana babonye n’ubundi batazongera kubona aho baca mu miryango yabo no mu baturanyi kandi bakabona bahora bacyurirwa n’abo bashakanye ari nabo babafashe, bafata icyemezo cyo guhita bibanira mu buryo bweruye n’ubwo bagifitanye amasezerano n’abo bashakanye mbere. Abaturanyi b’iyi miryango yombi ituye mu Nzove, babwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko buri umwe muri aba yivugira ko uwo bashakanye atamunyura mu bijyanye no gutera akabariro, bityo ibyiza bakaba barahisemo kwerura bagakora ibishimisha umutima wabo aho kubikora basa n’abajura.

Amazina, amafoto agaragaza isura n’indi myirondoro y’abafashwe basambana, byabaye ngombwa ko tutabitangaza ku bw’uburenganzira n’impamvu z’ubuzima bwite bw’abo bashakanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA