AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Nyuma y’uko ubukwe bupfiriye ku murenge, umugabo ashobora gufungwa imyaka ibiri

Kigali : Nyuma y’uko ubukwe bupfiriye ku murenge, umugabo ashobora gufungwa imyaka ibiri
20-01-2017 saa 12:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16590 | Ibitekerezo

Umugabo uherutse gusiga abagore babiri i Rusizi barimo uwo basezeranye kubana byemewe n’amategeko akajya mu mujyi wa Kigali aho yari agiye gusezerana n’undi mukobwa yari yarabeshye ko ari ingaragu, yamaze gushyikirizwa parike ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ndetse ashobora gufungwa imyaka ibiri azira icyaha akurikiranyweho.

Ibi bije bikurikira itabwa muri yombi ry’uyu mugabo wafatiwe ku murenge wa Kimisagara mu ntangiriro z’uku kwezi, agafungwa mu maso y’imbaga y’abari baje kumutahira ubukwe, umunsi wari witezweho ibyishimo by’abasezeranye ukarangwa n’amarira n’agahinda cyane cyane ku ruhande rw’umugeni.

Kuwa Kane tariki 5 Mutarama 2017, Louise Mukasekuru, umukobwa mugufi cyane wamamaye cyane mu mujyi wa Kigali aho benshi bakunda kumwita Nyampinga cyangwa "Miss", byari biteganyijwe ko asezerana imbere y’amategeko na Nzamwita Felix yitaga umusore kandi ari umugabo ufite umugore basezeranye akagira n’undi batasezeranye, bombi bagiye babyarana abana babiri babiri, abo bose akaba yari yarabasize iwabo i Rusizi. Nyuma kandi, Kuwa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2017 bagombaga gusezerana imbere y’Imana, ari nabwo hari kuba imihango yo gusaba no gukwa.

Tariki 7 Mutarama 2017 nibwo bari kuzasezerana imbere y’Imana

Ubu bukwe bwari bwahuruje imbaga, Nyampinga na Nzamwita bari babukereye bitegura ko uyu munsi bari bagiye kwishimana bagasezerana kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko. Bageze mu cyumba mberabyombi cy’umurenge wa Kimisagara bafata ibyicaro kimwe n’abandi bageni, batangira gukurikirana inyigisho z’abagiye kurushinga hamwe n’abandi bagombaga gusezeranira rimwe.

SOMA INKURU BIJYANYE HANO : Nyampinga yakorewe ’Bridal Shower’, mu bukwe ngo aziyambura agatimba arwane - Amafoto

Mu minsi yabanje inshuti z’uyu mukobwa zari zamweretse urukundo, zimukorera ibirori bizwi nka "Bridal Shower" bikorerwa abakobwa bagiye gushyingirwa

Aha abageni bari bamaze kwicara mu murenge bitegura gusezerana imbere y’aamategeko

Mu buryo butunguranye, abasore babiri bavukana na Nzamwita Felix binjiye muri uyu murenge, bavuga ko aba bageni badashobora gusezerana kuko uyu ari umugabo wasize abagore babiri mu karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kandi buri mugore muri abo bakaba barabyaranye abana babiri. Ibi ntibyari amagambo gusa, aba bavandimwe ba Nzamwita bari banitwaje ibyemezo by’uko yashyingiwe (attestation de marriage) ndetse bafite n’ifoto ya Nzamwita n’umugore we w’isezerano, ku munsi w’ubukwe bwabo aho bari bamaze kubatwikurura.

Iyi ni ifoto iriho Nzamwita Felix n’umugore we w’isezerano yasize mu karere ka Rusizi. Aha ni ku munsi w’ubukwe, barimo kubatwikurura

N’agahinda kenshi bamwe banarira, batangaje ko uyu mugabo nta kintu na kimwe yari afite nta n’icyo yatanze mu myiteguro y’ubukwe, ahubwo ngo umukobwa ni we wamuhaye amafaranga kugeza no ku yaguzwe imyenda y’ubukwe uyu musore yari yambaye n’iyo yagombaga kuzambara kuwa Gatandatu mu mihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana. Bavuga ko Nyampinga yari afite inzu, ndetse akaba yari afite na moto yakoreraga amafaranga, iyo moto akaba yarayigurishije agaha umusore amafaranga ngo abashe kwitegura ubukwe.

Abantu bari bumiwe, bibazaga ibyabaye bamwe ukabona babifata nk’inzozi

Murumuna wa Nzamwita bahuje ababyeyi bombi uri mu bazanye ibimenyetso bigaragaza ko umuvandimwe we adakwiye gusezerana, icyo gihe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko yabwiye mukuru we ko ibyo agiye gukora ari amakosa akamunanira, bikagera n’ubwo ashaka nimero ya telefone y’umukobwa na we akabimubwira, ariko akanga kumwumva kuko Nzamwita ngo yari yaramubwiye ko abavandimwe be bamwanga, bakaba badashaka ko banakora ubukwe bavuga ngo ni mugufi. Ngo yari yaramusabye kubima amatwi, amwizeza ko ikibyihishe inyuma ari uko abo mu muryango we bashaka kumwicira ubukwe.

Aha bashinzwe umutekano bari biteguye, bamusohoye bahita bamufunga bwangu

Igihe cyaje kugera inzego za Polisi zisohora Nzamwita zimujyana mu cyumba kirimo imfungwa na we baramufunga, ariko kumugezamo byari intambara kuko hari abantu benshi bavugaga ko bashaka kumwikubitira bakamwihanira, ndetse hari n’abavugaga ko atagomba gufungwa yambaye ikote yari yaguriwe n’umukobwa yahemukiye.

Kugeza ubu, uyu mugabo yamaze gukorerwa dosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha, hanagaragazwa icyaha akurikiranyweho gishobora gutumwa afungwa kugera ku myaka ibiri ari muri gereza. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko Nzamwita Felix yamaze gukorerwa dosiye agashyikirizwa parike ya Nyamirambo, aho akurikiranyweho icyaha cyo kubeshya umwanditsi w’irangamimerere avuga ko ari ingaragu kandi yari umugabo ufite umugore basezeranye. Ibihano biteganyirijwe uwakoze iki cyaha, biteganywa mu ngingo ya 568 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngo ya 568 igira iti : "Umuntu wese ubeshya umwanditsi w’irangamimerere ku bigomba kwandikwa, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ni na byo bihano bihanishwa utuma abandi kuvuga ibinyoma bivuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo niba ubwo butumwa bwakurikijwe."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA