AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Amarira y’umugore wajyanye abana ku murenge ashaka kwica ubukwe bw’umugabo we

Kigali : Amarira y’umugore wajyanye abana ku murenge ashaka kwica ubukwe bw’umugabo we
29-09-2020 saa 12:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17678 | Ibitekerezo

Manishimwe Marie Grace, ni umugore uherutse kujya ku murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aho yagiye afite abana yabyaranye n’umugabo witwa Dusengimana Vincent bari bamaze imyaka 9 babana. Yagiye muri uwo murenge mu gihe hari igikorwa cyo gusezeranya abagiye kurushinga, ashaka kwica ubukwe ariko biba iby’ubusa barasezerana.

Ubwo yajyagana abana ku murenge, yavuze ko uwo mugabo usanzwe ukora akazi k’ubucungagereza kuri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, ari umugabo basezeranye banabyaranye. Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa yabajije mu murenge avuga ko basezeraniyemo, asanga batabizi, afata icyemezo cyo gusezeranya uwo mugabo n’undi mugore bari bifuje gusezerana.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Manishimwe w’imyaka 34, avuga ko yabeshyaga mu by’ukuri batasezeranye, ahubwo ngo bari bamugiriye inama ko kuvuga ko basezeranye ari byo byahagarika uwo muhango. Avuga ko umugabo we bamaranye imyaka 9 kandi ngo imitungo bafite niwe wayigizemo uruhare rukomeye, none yatwawe n’undi mugore utarayiruhiye.

Uyu mubyeyi avuga ko Dusengimana Vincent yaherukaga mu rugo mu kwezi kwa gatatu, akamubwira ko aba mu kigo atemerewe gusohoka kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, nyuma akaza gutungurwa n’uko yashatse undi mugore ndetse ko bagiye gusezerana, akajya kubyitambikamo ariko bikaba iby’ubusa.

Nyuma y’uko Dusengimana asezeranye n’undi mugore, Manishimwe abayeho mu buzima bubi nk’uko abivuga, kuko inzu bubakanye n’indi mitungo ubu yabibuzeho uburenganzira. Inzu akodesha imaze amezi menshi itishyuwe, kubaho abeshwaho n’abagiraneza kugirango abashe kurera wenyine abana be babiri, dore ko abandi batatu bo bapfuye.

REBA IBINDI MURI VIDEO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA