Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigiye gutangira isesengura rizasiga bamwe mu baturage bo Mujyi wa Kigali bapimwe aho bazajya bafatwa ibizamini basanzwe ku mihanda itandukanye.
RBC itangaza ko iri suzuma rizakorwa hagamijwe gusesengura imiterere y’uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze by’umwihariko mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, RBC yatangaje ko guhera ku wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020 izatangira gusuzuma icyorezo cya COVID-19 ku mihanda imwe n’imwe yo muri Kigali yatoranyijwe.
Yakomeje igira iti “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, gikomeje gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali.”
“Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda nshya yo gusuzuma #COVID-19 itangira kuri uyu wa Kane tariki ya 2.07.2020 mu mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.”
Abakoresha ibinyabiziga, moto, n’abanyamaguru bazasabwa iminota 5 gusa, bapimwe hanyuma bakomeze urugendo.
RBC iti “Turasaba Abanyakigali korohereza abakozi bari muri iki gikorwa kugira ngo tubashe guhashya iki icyorezo.”
Biteganyijwe ko igikorwa cyo gupimira abaturage mu mihanda kizatangirizwa ku mugaragaro kuri Stade Amahoro i Remera saa Moya z’igitondo cyo ku wa 2 Nyakanga 2020.
Igikorwa kizabera mu duce dutandukanye muri Remera, Nyamirambo, Kicukiro n’aho Kigali ihurira n’izindi ntara nka Giti cy’Inyoni, Rugende na Gahanga.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ku wa 25 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itandatu yo mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge, igomba kujya muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo.