AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kicukiro : Umusore w’imyaka 35 birakekwa ko yishwe n’inyama

Kicukiro : Umusore w’imyaka 35 birakekwa ko yishwe n’inyama
26-12-2020 saa 17:06' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5286 | Ibitekerezo

Umusore w’imyaka 35 mu karere ka Kicukiro yapfuye aho bikekwa ko yanizwe n’inyama yariye ku munsi mukuru wa Noheli.

Ibi byabereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Busanza, ubwo umusore w’imyaka 35 yari yateraniye na bagenzi be bari kwica isari, mu mafunguro bateguye harimo n’inyama.

Amakuru avuga ko ubwo bari barimo gufata ifunguro, uyu musore yaje gutamira inyama, ariko yagera mu muhogo ikanga kumanuka ndete ikamuniga. Nyuma y’uko bagenzi babonye ko ikibazo gikomeye, bahisemo kumwihutana kwa muganga.

Aha mbere babanje ni ku kigo nderabuzima cya Nyarugunga ariko bahasanga abantu benshi, bahitamo kumwihutana bamujyana ku kindi kigo nderabuzima cya Busanza, dore ko utu tugari twombi duturanye.

Mu nzira bagenda, uyu mugabo ni ko yarushagaho kuremba, maze baza kumugeza ku kigo nderabuzima cya Busanza asa nk’uwamaze gushiramo umwuka.

Umuyobozi w’umurenge yaguyemo wa Kanombe, Mapambano Festo, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko atakwemeza ko uyu musore yishwe n’inyama, gusa avuga ko hakenewe gutegereza ibisubizo biza kuvanwa mu iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwe.

Yagize ati “iperereza rirakomeje aho ngaho Nyarugunga, ntituramenya niba ari inyama.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA