Abaturage bo mu mudugudu wa Muyira, akagari ka Munini umurenge wa Rwankuba ho mu karere ka Karongi bahondaguye bikomeye abagore babiri babashinja amarozi umwe wari usanzwe anashaje bimuviramo urupfu
Aya marorerwa yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2018, aho umukecuru witwa Nyirahuku Gaudence w’imyaka 57 na Nyirambeba Anastasia w’imyaka 72 kuroga Nyiramparayonzi Gaudence ubu ngo urembeye iwe.
Aba baturage bakubise aba bagore babiri bavuga ko iyi ngeso yo kuroga bayisanganwe dore ko uretse uyu mugore baroze akaba arembeye bikomeye iwe hari n’abandi benshi baroze mu minsi ishize.
Umunyamabanga Nshimgwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba,Kuzabaganwa Vedaste yabwiye Ukwezi.com koko ko uyu nyakwigendera yakubiswe bikamuviramo urupfu ndetse na bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe barimo abagabo babiri n’umugore umwe bamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Ikivugwa ngo yari umurozi ariko ngewe ni ubwa mbere mbyumvishe ntabwo nari nsanzwe mbizi,ariko n’ubu ngubu turimo kujyayo ariko hari abagabo babiri n’umugore bafashwe ubu bari kuri polisi”
Gitifu Vedaste kandi yavuze ko ubutumwa bw’umwihariko yaha abaturage ari uko bakwiye kumenya ko kwihanira atari byo kandi bihanirwa asaba ko bajya bageza ibibabzo byabo mu buyobozi bukabikemura byaba na ngombwa umuntu nk’uwo ukekwaho amarozi n\’indi myitwarire itari myiza agashyikirizwa ubutabera.