AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Karongi : Abashishikariza abaturage kutikingiza COVID-19 bibukijwe ko bashobora guhondwa n’inyundo y’amategeko

Karongi : Abashishikariza abaturage kutikingiza COVID-19 bibukijwe ko bashobora guhondwa n’inyundo y’amategeko
5-11-2021 saa 09:14' | By Editor | Yasomwe n'abantu 966 | Ibitekerezo

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Mari Vianney ari kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwitabira kwikingiza COVID-19, hagarutswe ku bakomeje kuyobya abaturage bababuza kwitabira iki gikorwa icyakora bibukijwe ko bashobora kubihanirwa n’amategeko.

Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ahagaragara abantu bakwirakwiza impuha ku nkingo za COVID-19.

Minisitiri w’Ubutegetsi w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abatuye mu Karere ka Karongi n’abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y’inkingo kwitandukanya na yo bitaba ibyo bagakurikiranwa mu mategeko.

Ni myuma y’uko mu Mirenge imwe y’Akarere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo.

Amadini n’amatorero amwe ari mu batiza umurindi iyi myumvire yo kutikingiza.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije uri kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bukangurambaga bwo kwitabira ibikorwa byo kwikingiza mu Ntara y’Iburengerazuba, agaragaza ko iyi ntara yakunze kurangwamo ubwandu bwa Covid 19 buri hejuru bitewe n’uko iri ku mupaka ndetse ikibazo cy’imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kikazamura ubwandu.

Minisitiri Ngamije yavuze ko miliyoni zisaga 3 z’inkingo zizakirwa mbere y’uko uyu mwaka urangira zizasiga nibura 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose no muri iyi ntara by’umwihariko babona urukingo kandi rukazagera no ku bakiri bato kurushaho dore ko ubu hakingirwa abafite imyaka 18 kuzamura.

Biteganijwe ko muri ubu bukangurambaga hanaganirizwa abanyamadini hagamijwe ko bagira uruhare mu gutanga inyigisho zishishikariza abantu kwitabira ibikorwa byo kwikingiza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA