AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imiryango itegamiye kuri Leta irimo kumurika ibyo ikora biteza imbere Abanyarwanda

Imiryango itegamiye kuri Leta irimo kumurika ibyo ikora biteza imbere Abanyarwanda
2-03-2018 saa 12:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1305 | Ibitekerezo

Ibigo n’imiryango itari iya Leta (ONG) isaga 75, guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018 yatangiye igikorwa cy’iminsi ibiri, kijyanye n’imurikabikorwa rigaragazwamo uruhare rukomeye iyi miryango igira mu guteza imbere igihugu no kunoza imibereho myiza y’abaturage mu ngeri zitandukanye.

Iri murikabikorwa ryatangiye kuri uyu wa Kane ndetse rikaba risozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, ryitabiriwe n’imiryango itegamiye kuri Leta irimo imiryango y’imbere mu gihugu kimwe n’amashami y’imiryango mpuzamahanga ifasha abaturage mu ngezi zitandukanye, mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage kandi bigira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu nk’uko bigaragazwa nyine muri iri murikabikorwa.

Iri murikabikorwa ririmo kubera mu mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Camp Kigali, imiryango yaryitabiriye igaragazamo ibikorwa ikora, ibyo ifasha abaturage n’icyo bimaze kubamarira, ndetse hanatangwa ingero zigaragarira amaso z’ibyo iyi miryango igenda ihindura mu buzima bw’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango mpuzamahanga itari uya Leta ikorera mu Rwanda, Madamu Uwamariya Josephine, yavuze ko iri murikabikorwa rizafasha mu guteza imbere igihugu kuko ngo abagenerwabikorwa bazabona umwanya wo gusobanukirwa ibibakorerwa n’ababikora bityo bakabitangaho ibitekerezo ndetse bakaba batanga n’uwabo musanzu mu gushyigikira iyi miryango. Yakomeje agira ati : "Aya ni amahirwe yo guhura, guhuza imbaraga, gukomeza kumenyana no kwereka abaturage ibyo tubakorera.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango mpuzamahanga itari uya Leta ikorera mu Rwanda, Madamu Uwamariya Josephine

Kangwagye Justus, Umuyobozi w’ishamiri rishinzwe sosiyeti sivile n’imiryango itegamiye kuri Leta, ni umwe mu bitabiriye iri murikabikorwa. Agaragaza ko iki ari igihe cyiza ngo iyi miryango igaragaze ibyo ikora n’abaturage barusheho kubimenya, kandi ngo bihuye neza na gahunda ya Leta yo kwegera abaturage no kubereka ibibagenerwa.

Yavuze ko iri murikabikorwa, rizatuma abaturage bamenya neza iyi miryango n’ibyo ikora, kuko ngo hari ababona abakozi n’abayobozi bayo mu modoka bagenda badasobanukiwe ibyo bakora, kandi ngo abo baturage ari bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyo miryango.

Mu bikorwa iyi miryango ikora, harimo ibihindura ubuzima bw’abaturage cyane. Nk’iyi mashini itangwa na Bunga, ifasha abahinzi mu kuzamura amazi badakoresheje mazutu kuko ikoresha imirasire y’izuba

Mu byo iyi miryango imurika, inagaragaza ibyagezweho n’abaturage b’abagenerwabikorwa n’uburyo byahinduye ubuzima bwabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA