AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iki cyorezo hari n’abayobozi batumva ibyacyo- Karegeya araburira abantu ko kwikingiza ntaho bazabicikira

Iki cyorezo hari n’abayobozi batumva ibyacyo- Karegeya araburira abantu ko kwikingiza ntaho bazabicikira
12-01-2022 saa 11:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1554 | Ibitekerezo

Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, Karegeya Jean Baptiste avuga ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ahindagurika mu buryo budasanzwe ku buryo hari n’abayobozi batarumva ibyacyo gusa akibutsa abantu bakomeje kwanga kwikingiza ko ntaho bazabicikira kubera ingamba ziriho.

Karegeya Jean Baptiste avuga ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda hagiye hagaragara amabwiriza asa nk’avuguruzanya.

Ati “Muribuka ukuntu bavugaga ko agapfukamunwa ari ak’abaganga gusa none byabaye ibya buri wese, inkingo ziba ziraje bavuga ko abo munsi y’imyaka 18 ntibakingirwa none tugeze mu ba 12.”

Avuga ko ibi bigaragaza ko ibijyanye no gutanga amakuru kuri COVID-19 byahawe itsinda rito mu gihe iki kibazo ubwacyo gikomeye.

Agaruka ku bihuha byakunze kuvugwa kuri COVID-19 ko ari indwara yacuzwe mu rwego rw’ubucuruzi ku buryo hari na benshi kugeza ubu batayifiteho amakuru ahagije barimo n’abari mu kubikurikirana.

Atanga urugero ku makuru yabanje gutangazwa ko abaterwa inkingo zishimangira bagomba kuba bujuje amezi atandatu bakingiwe byuzuye, ati “Mu kanya gato tukumva ngo nyamarana ni atatu. Ibyo bitera icyuho kumva ngo ‘wa muntu twizeraga, ni uku abaye’.”

Karegeya avuga ko hari n’abayobozi batumva iby’iki cyorezo kuko atari inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi.

Agaruka ku bijyanye n’igikorwa cyo gukingira kiswe ubushake ariko ubu serivisi nyinshi zikaba zitangwa ku bantu bikingije byuzuye, akavuga ko kuko izi serivisi zisanzwe zikenerwa mu buzima bwa buri munsi, bisaba ko abantu bagomba kwikingiza.

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA