AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibintu 8 bishobora gutuma umugabo ananirwa gutera akabariro neza

Ibintu 8 bishobora gutuma umugabo ananirwa gutera akabariro neza
27-10-2016 saa 17:58' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 21223 | Ibitekerezo

Hari ibintu bishobora gutuma umugabo ananirwa gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa akabikorana imbaraga nke cyane kuburyo bibangamira uwo bashakanye, kandi wenda mbere yari asanzwe abikora neza. Urubuga rwa webmd.com rukaba rwaragaragaje zimwe muri izo mpamvu.

1. Kuba hari ikikubabaje cyangwa hari ibitagenda neza

Iki gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina gitangirira mu bwonko, iyo hari ikitagenda neza mu buzima n’ ubwonko ntibushobora gutegura iki gikorwa ngo kigende neza.

2. Ibinyobwa bisembuye birenze urugero

Kunywa ibinyombwa bisembuye biri ku rugero rudakabije bishobora kugufasha kugira ubushake, ariko kurenza urugero biteza ikibazo bikomeye. Abagabo bakunda kunywa ibisembuye cyane, n’iyo bidahise bibagiraho ingaruka, baba bazananirwa gutera akabariro bakiri bato.

3. Imiti

Hari imiti imwe n’imwe ishobora gutuma umugabo abura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Muri yo miti hagaragazwa nk’imiti igabanya umuvuduko w’amaraso, igabanya ububabare, ibiyobyabwenge nka cocaine na marijuwana. Iyo yose ishobora kugira uruhare mu kuba byagabanya ubushake bwo gutera akabariro ndetse n’imbaraga zo kubikora.

4. Umunaniro

Umunaniro utewe ahanini no gukoresha ubwonko cyane cyangwa gukoresha imbaraga nyinshi z’umubiri, nabyo bituma umugabo atabasha gukora neza imibonano mpuzatsina. Umunaniro ushobora gutuma abura ubushake n’imbaraga zo kubikora icyarimwe cyangwa kimwe gusa muri byo.

5. Uburakari

Uburakari bwongera ubwinshi bw’amaraso mu gice cy’isura y’umuntu aho kuba menshi mu gitsina. Kubura kwayo mu gitsina cy’umugabo, kandi ariyo yongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bituma ubushake butaboneka, mu gihe cyose umuntu akirakaye, cyane cyane iyo arakariye uwo bagiye gukorana iki gikorwa.

6. Kubura ubwisanzure

Kuba utinya uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma utekereza ko utari bumushimishe nk’uko abishaka, bityo ubushake bukaba bwabura kuko uba utangiye kubifata nk’intambara. N’iyo ubushake wabubona kandi, mu gihe utisanzuye ntiwabikora neza uko bikwiye.

7. Imyaka n’umubyibuho ukabije

Abagabo bageze mu zabukuru cyangwa bafite umubyibuho ukabije bahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’umusemburo wa Testosterone kandi ari wo utuma ubushake bwo gutera akabariro bushobora kwiyongera, bityo ibura ryawo rigateza kubura ubwo bushake. Uretse ibura ry’ubushake, aba bantu baba banibasiwe n’ikibazo cyo kunanirwa vuba.

8. Ubuzima bw’umubiri muri rusange

Ubumuga cyangwa uburwayi butandukanye bushobora kwangiza imyakura, imitsi cyangwa imijyana y’amaraso mu gihe cy’ikorwa ry’umusemburo wa prostate, kandi ibyo bishobora kugira uruhare mu kubura ubushake. Ni ngombwa ko byose biba bikora neza kugirango iki gikorwa nacyo kibe cyagenda neza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA