Ibiro bya Minisitiri w’ Intebe ryasohoye amabwiriza akomeye yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho abantu batembere kuva mu karere bajya mu kandi cyangwa kuva mu mujyi umwe bajya mu wundi.
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 21 Werurwe 2020 rivuga ko imodoka zitwara abagenzi arizo zemerewe gukora kandi nazo ngo zigomba kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.
Abemerewe gukora ingendo ni abajya kwivuza, n’ abafite impamvu zihutirwa. Moto zemerewe kujya mu muhanda ni izitwaye ibicuruzwa.
Aya mabwiriza aje akurikira ayari yafashwe n’ikigo ngenzuramikorere RURA asaba abamotari gukura ibirahure kuri kasike z’abagenzi.
Iri tangazo rivuga ko imipaka yose yafunze, kandi ko amasoko, amabutike, amaduka bitemerewe kongera gukora uretse ibicuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, essence, mazutu, n’ ibindi bintu by’ibanze.
Ni mu gihe kugeza ubu Minisiteri y’ Ubuzima ivuga ko mu Rwanda abamaze kwandura COVID-19 ari 17 kandi nabo bari koroherewa.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente