AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Green World iramagana abayisebya kandi irimo gufasha abanyarwanda benshi kugera ku bukire

Green World iramagana abayisebya kandi irimo gufasha abanyarwanda benshi kugera ku bukire
4-01-2017 saa 07:58' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4171 | Ibitekerezo

Uwizeye Dieudonné uhagarariye ibicuruzwa bya Green World International mu Rwanda, aramagana amakuru avuga ko ari ibinyoma, aherutse gutangazwa babeshya ko iyi kompanyi yaba irimo gushaka kwambura abakorana nayo, nyamara ntawe ibereyemo umwenda mu bakozi ikoresha ; byongeye mu mikorere n’imikoranire yayo n’abayigana hakaba nta kibazo bafitanye.

Uwizeye Dieudonné avuga ko hari abantu bashaka gusebanya baherutse gutangaza ibinyoma bagamije gushyira urujijo mu bantumu rwego rwo gusebya no kwangiza imikorere myiza na serivisi nziza basanzwe baha abakiliya babo,aho Green World International itanga serivisi zijyanye no gufasha abaturage kubaha inyunganiramirire z’umwimerere, amavuta yo kwisiga afasha uruhu rwabo (cosmetics), inama ku buzima n’imibereho myiza.

Uwizeye Dieudonné ahamya ko iyi kompanyi ikora mu buryo bwubahirije amategeko kandi yihatira gukorana neza n’inzego zindi. Green World ikora ubucuruzi bw’inyunganiramirire( Food supplement) z’umwimerere, zifashishwa n’abantu mu ngeri zose. Green World ikoresha uburyo buzwi nka “direct selling” yifashishije abayihagarariye n’abaranguza bigenga mu gihe bamaze kubihererwa uburenganzira n’inzego zibifitiye uburenganzira (Minisiteri y’Ubuzima).

Muri iyi kompanyi, bigisha binyuze mahugurwa, bagasobanurira abakiliya n’abashaka kujya basakaza ibicuruzwa byabo, bo ubwabo nibo bihitiramo nta gahato bashyirwaho mu kugura no gukoresha inyunganiramire z’umwimerere za Greenworld International bitewe n’akamaro bumva zabagiririra.

Uwizeye Dieudonné mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yagize ati : “Niho mpera mbwira abantu bose ko abavuga ibitandukanye n’ibi ; banyuranyije n’amahame n’amabwiriza y’imikorere ya kompanyi n’imikoranire iranga abo dukorana nabo. Nk’uko tubyigisha kandi tukabisobanurira abatugana, nta bantu bashobora gutanga amafaranga yabo muri muri kompanyi ntacyo bagura bategereje kugarukana amafaranga yabo gusa n’inyungu ntakindi bakoze, ibyo ntabwo bikorwa kandi ntawo byemewe mu mikorere yacu. Kandi nta muntu n’umwe twatumye kuvuga inkuru y’uko umuntu azana amafaranga agasubirana ayo yatanze nyuma y’ukwezi.”

Bamwe mu bo twaganiriye basanzwe bakorana n’iyi kompanyi, bashimangira ko bayungukiyemo byinshi kandi bamaze gutera imbere babiyikesha, bityo uwavuga iby’imikorere mibi akaba ashobora kuba ari ufite undi mugambi wo gusebya no gukoma mu nkokora imikorera yabo isanzwe ifasha benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA