AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gicumbi : Biyemeje kugana laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga ikabarinda amakimbirane

Gicumbi : Biyemeje kugana laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga ikabarinda amakimbirane
3-10-2022 saa 08:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3816 | Ibitekerezo

Abatuye mu Karere ka Gicumbi ho mu Majyaruguru y’ u Rwanda, bagezweho n’ubukangurambaga bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), biyemeza kuyigana mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.

Kuwa 1 Ukwakira, ni bwo Ubuyobozi bwa ’Rwanda Forensic Laboratory’ bwakomereje urugendo rw’ubukangurambaga kuri Stade y’Akarere ka Gicumbi, ahari hateraniye imbaga y’abaturage n’abanyeshuri b’ibigo biri mu mujyi wa Gicumbi.

Muri ubu bukangurambaga bwiswe ’Menya RFL’ abaturage basobanuriwe gahunda na Serivisi z’iyi Laboratwari ndetse bashishikarizwa kuyigana mu gihe cyose baba bakeneye gukoresha isuzuma runaka mu byo ikora.

Abahanzi ; Senderi Hit na Tom Close basusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga mu ndirimbo zitandukanye, banafatanya na MC Anitha Pendo ndetse n’abakozi ba RFL mu gusobanura buri ngingo kuri Serivisi zitandukanye zitangwa n’iyi Laboratwari.

Uko basusurutsaga abaturage ninako babahaga ubutumwa

Bose bahurizaga ku kuba iyi Laboratwari igezweho, ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Nyuma yo gusobanurirwa Serivisi za RFL, abaturage batuye mu Karere ka Gicumbi biyemeje kugana iki kigo mu rwego rwo kwirinda amakimbirane ashobora guterwa no kutumvikana.

Nayituriki Aime w’imyaka 28 y’Amavuko yagize ati "Numvise ko iki kigo gifasha abantu kikaba cyakwerekana ADN y’umwana ku buryo hamenyekana uwamubyaye, ubu abantu basanzwe bagirana amakimbirane kubera kwihakana abana babyaye ntabwo bazongera kubaho kuko iki kigo gihari."

Umutesi Ghislaine wiga muri Notre Damme du Bon Conseille we yagize ati "Nkurikije uko numvise iki kigo, kizafasha abantu kwirinda amakimbirane kuko hari abashwana kubera Inyandiko, Kwihakana abana n’ibindi twumvise. RFL izajya ibafasha kumenya ukuri."

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory, RFL, yifashishwa mu gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, ikaba iganwa n’inzego za Leta n’abandi bantu ku giti cyabo baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA