AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ganza wari inzobere mu gutunganya amashusho, yapfiriye aho yabaga muri Amerika

Ganza wari inzobere mu gutunganya amashusho, yapfiriye aho yabaga muri Amerika
4-02-2018 saa 08:40' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5718 | Ibitekerezo

Ndayishimye Innocent bakundaga kwita Ganza, Umunyarwanda umenyerewe mu gutunganya amashusho akaba yari atuye mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasanzwe mu rugo yabagamo yapfuye, aho kugeza n’ubu hataramenyekana inkomoko y’urupfu rwe.

Ganza yavuzwe mu itangazamakuru mu mpera z’umwaka wa 2016 ubwo yavugwagaho kwamburwa n’umuhanzi The Ben biturutse ku mashusho y’indirimbo Habibi aho ngo uyu muhanzi atari yubahirije amasezerano bari bagiranye.(Soma Inkuru yavugaga ibya Ganza na The Ben hano : Urujijo n’intambara yo gucengana hagati ya The Ben na Ganza umushinja ubujura)

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018, nibwo Umuhanzi The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje akababaro n’agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu Ganza.

Yagize ati “Uruhukire mu mahoro Ganza Ndayishimiye. (…) Ikindi gitondo cy’akababaro, ”

Ndayishimiye wageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2015, yari akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga yamamaza ibikorwa bye. Kugeza ubu, Polisi yo mu gace atuyemo iracyakora iperereza ku rupfu rwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA