Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko abagenzi bavuye hanze bazajya babanza kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi (7) bari mu ngo zabo gusa ngo aya mabwiriza ntareba ba mukerarugendo mpuzamahanga kimwe n’abacuruzi bazajya baza bafite igihe kiri munsi y’iminsi 7.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima, rigaragaza amabwiriza mashya azatangira kubahirizwa kuri uyu wa 08 Gashyantare 2021 areba abagenzi baturutse hanze arimo abibutsa ko abantu bose binjira mu Rwanda babanje kwipimisha COVID-19 mu gihe cy’amasaha atarenze 72.
Aya mabwiriza kandi avuga ko umuntu uza mu Rwanda agomba kuzuza imyirondoro y’aho azacumbika ndetse agashyiraho n’icyangombwa cy’uko bamusuzumye bagasanga adafite COVID-19. Ibi byose bazajya babikorera ku rubuga rwashyizweho na RBC.
Na none kandi abagenzi bazakomeza kubanza gucumbikirwa muri hotel zibyemerewe mu gihe cy’amasaha 24 bongere basuzumwe, ibipimo bizajya bifatirwa ku kibuga cy’indege ubundi ibisubizo babibonere kuri hotel.
Muri aya mabwiriza umunani (8) areba abagenzi bava hanze, irya karindwi (G) rivuga ko “Abagenzi bose bageze mu Rwanda barasabwa kwishyira mu kato mu rugo mu gihe cy’iminsi irindwi nyuma y’uko bavuye muri hotel. Nyuma y’iki gihe, abagenzi bazajya babona ubutumwa bugufi bubatumira kuri site zisuzumirwaho kugira ngo bakorerwe ikizamini cya nyuma kizajya gikorwa ku buntu.”
Gusa ngo ku bagenzi b’abacuruzi bazajya baba bafite igihe gito mu Rwanda kiri munsi y’iminsi irindwi, ndetse na mukerarugendo mpuzamahanga bazajya baba baje gusura pariki z’Igihugu, ntabwo basabwa kubahiriza ririya bwiriza ryo kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.
Gusa ngo na bo bazajya basuzumwa kandi bakaba bagirwa inama zo kwirinda ibikorwa bibahuza n’abaturage bo mu gihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryashyize hanze urutonde rw’ibihugu byemerewe inkingo. Urwo rutonde ruriho u Rwanda rwemerewe doze miliyoni 1 z’inkingo mu gihe ibihugu bibiri bihana imbibi n’u Rwanda ari byo u Burundi na Tanzania bitari kuri ruriya rutonde.
Minisititi w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije mu kiganiro yagiranye n’abo muri iri shami cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yavuze ko inkingo u Rwanda ruzakira mbere, zizahita zihabwa abari ku ruhembe mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.
UKWEZI.RW