AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

BREAKING : Guma mu Rugo i Kigali yongeweho iminsi 5

BREAKING : Guma mu Rugo i Kigali yongeweho iminsi 5
2-02-2021 saa 20:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2022 | Ibitekerezo

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, abatuye mu Mujyi wa Kigali barakomeza kubahiriza gahunda ya guma mu rugo kuva kuri uyu wa 03 Gashyantare kugeza tariki 07 Gashyantare 2021.

Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ibi byemezo byibanze ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bikazubahirizwa kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021 kugeza tariki 07 Gashyantare mu gihe nyuma y’izi tariki hazubahirizwa izindi ngamba.

Umujyi wa Kigali umaze ibyumweru bibiri uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, wongerewe igihe cyo gukomeza kubahiriza izi ngamba kugeza ku wa 07 Gashyantare 2021.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali iriho itanga umusaruro mwiza ku buryo hongeweho icyumweru kugira ngo nibura muri iki cyumweru bizabe byatanze umusaruro wiifuzwa.

Aganiriye na RBA, yagize ati "Abantu bumve ko ari ugushimangira intambwe nziza twari tumaze kugeraho ku buryo n’ufite abo yanduje mu rugo muri iki cyumweru cyongeweho babe bakize."

Uretse guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali izakomeza kugeza ku wa 07 Gashyantare, nyuma ya ziriya Tariki, ibikorwa binyuranye birimo iby’ubucuruzi bizasubukurwa ariko na bwo bijyamo umubare muto.

SOMA IBYEMEZO BY’INAMA Y’AMANINISITI BYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA