AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amateka n’inkomoko y’urutare rwa Kamegeri n’isomo rikomeye ukwiye kubikuramo

Amateka n’inkomoko y’urutare rwa Kamegeri n’isomo rikomeye ukwiye kubikuramo
6-11-2020 saa 12:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6755 | Ibitekerezo 4

Urutare rwa Kamegeri, ruherereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango munsi y’umuhanda uri hagati y’umujyi wa Ruhango n’ahahoze ibiro bya Komini Kigoma. Uru tutare ruri mu byiza nyaburanga benshi bakunda gusura bakihera ijisho, rufite amateka akwiye kubera benshi isomo mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’uko bigaragara muri iyi nkuru Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabateguriye.

Twasuye uru rutare tugirana ikiganiro n’umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe ubukerazugendo. Yadusobanuriye byinshi biteye amatsiko kuri uru rutare n’uburyo rufatiye runini akarere ka Ruhango n’igihugu muri rusange.

REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY’URU RUTARE HANO :

Uru rutare rwitiriwe umugabo witwaga Kamegeri, akaba yararuboneyeho akaga yashakaga kugushamo abandi, bihita biba aka ya mvugo y’umugani nyarwanda bagira bati : "Urucira mukaso rugatwara nyoko". Hari ibitabo bimwe bigaruka kuri aya mateka, aho usanga bamwita "Kagemeri" ariko izina nyaryo ni Kamegeri.

Kamegeri uyu yari umutware ku ngoma y’umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, ahagana mu mwaka w’1672. Kamegeri yitiriwe uru rutare, nyuma y’uko barumutwikiyeho, ibyo bikaba byarabayeho ku itegeko ry’umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, ibi akaba yarabyifuje nyuma y’aho Kamegeri yari yabwiye umwami ko abazajya bagira nabi bazajya barujugunywaho rumaze gucanirwa.

Uyu mwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami no kwanga akarengane. Ibyo byatumye bamuhimba igisingizo bamwita “Rugabishabirenge” kuko yatangaga atitangiye itama. Yari azwiho kandi kuba umucamanza utabera kandi wangaga ko hatangwa ibihano bidakwiye umuntu.

Umunsi umwe, Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yabajije abatware be igihano gisumba ibindi bumva umuntu mubi cyane mu gihugu yajya ahabwa , buri wese muri abo batware agenda avuga icye. Umwami yumvise hari abatware bifuriza rubanda ibihano birimo ubugome, maze asanze bikabije buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga.

Umutware witwaga Kamegeri, we yari yavuze ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi aho, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umuntu w’umugome bakarumushyiraho agashirira. Umwami nyuma yo gutekereza kuri icyo gihano, yasanze nta muntu mubi (w’umugome) kurusha Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi, noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye nk’uko yabyifurizaga abandi.

Burya koko ngo umwami ntiyica, hica abamuhuza na rubanda kandi nabo ari rubanda ! Mu buzima busanzwe, hari ubwo abantu usanga bifuriza abandi ibibi nk’uko Kamegeri yabikoze, ibyo bikaba byabatera kugambanira abandi, kubateranya ku bayobozi cyangwa abandi babakuriye, bakifuza ko ikibi cyaba ku bandi. Ibi ariko abateye batyo bakwiye kubyitondera, bakamenya ko hari ubwo ikibi wifuriza abandi nawe gishobora kukugeraho.

Ku bemera Imana, kwifuriza abandi ibibi bikuzanira umuvumo ariko kwifuza ko na mugenzi wawe yagira umugisha akagira amahoro n’iterambere, ibyo ubwabyo ni byiza kuri wowe kuko bikuzanira imigisha. Ntabwo kugirira ishyari umuntu ku bw’umugisha afite bizatuma umugisha we uba uwawe, ahubwo bishobora kuzakwambura n’umugisha wowe wari wisanganiwe.

REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IBY’URU RUTARE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
u Kuya 13-11-2020

Uyu Mugabo yazize ubusa niba iyi nkuru ivuga ukuri : niba umwami yarasabye ibitekerezo ku gihano cyaruta ibindi, buri mutware agatanga propositions z’ibihano nta mpamvu Kamegeri yari kuzira proposition, nta nubwo byari ihame ko umwami yemera igitekerezo cya Kamegeri. Ikindi, bari gutegereza Kamegeri akazakora icyaha kuruta ibindi akabona guhanishwa icyo gihano yapropoje (niba umwami na we yaracyemeye).

Kamegeri cedrick Kuya 8-11-2020

Ahaaaa ! Dukwiye kujya dutekereza 2 twirinda gufata ibyemezo duhubutse

Ndahayo phocas Kuya 7-11-2020

Alice ntabwo asobanuyeneza uko byagenze.Dore uko byagenze Hari umugabo wanyajije umugorew umwami Kamegeri aza gusanga i gihano akwiriye ari ugutwikirwa ku rutare rushyushye babigejeje ku mwami asanga Kamegeri ari umugome kuko uwo mugaragu wanyanije umugore wumwami atafashe ku ngufu yarahawe nuwo mwamikazi wamwikundiraga nibwo gutegeka ko Kamegeri ariwe ugomba gutwikirwa kuri urwo rutare

Ndahayo phocas Kuya 7-11-2020

Alice ntabwo asobanuyeneza uko byagenze.Dore uko byagenze Hari umugabo wanyajije umugorew umwami Kamegeri aza gusanga i gihano akwiriye ari ugutwikirwa ku rutare rushyushye babigejeje ku mwami asanga Kamegeri ari umugome kuko uwo mugaragu wanyanije umugore wumwami atafashe ku ngufu yarahawe nuwo mwamikazi wamwikundiraga nibwo gutegeka ko Kamegeri ariwe ugomba gutwikirwa kuri urwo rutare

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA