Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo biganjemo imiryango Itegamiye kuri Leta nka Orora Wihaze uterwa inkunga na USAID hamwe n’Umuryango Slight and Life, barashishikariza abaturage indyo yuzuye cyane cyane babakangurira kurya amagi kuko ahendutse kandi akungahaye ku ntungamubiri nyinshi.
Tariki 14 Nzeri 2023 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana cyafatanyije n’aba bafatabikorwa mu bukangurambaga bakoreye mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba. Muri ubwo bukangurambaga, hasobanuwe ko bamwe mu babyeyi bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, bakabasha kubona umusaruro wakabafashije kugira imirire iboneye ariko ngo bakajyana uwo musaruro ku isoko bo bakiyibagirwa.
Abaturage barashishikarizwa kujya barya amagi kenshi kuko ari ingirakamaro
Aha ninaho ubu bukangurambaga bwasabiye abaturage kuzirikana ko igihe cyose boroye inkoko bakwiye kubanza gutekereza ku kamaro ko kugaburira abana babo amagi kubera intungamubiri nyinshi ziyarimo, bakibagirwa umuco udakwiye wo guhita bajyana ayo magi yose ku isoko bo bakiyibagirwa.
Abaturage basobanuriwe akamaro ko kurya amagi no kuyagaburira abana by’umwihariko
Muri ubu bukangurambaga kandi hanatanzwe ubutumwa hifashishijwe uburyo butandukanye, nk’aho itsinda ry’abakinnyi b’ikinamico Urunana bakinnye umukino ushishikariza abaturage kurya amagi no kuyagaburira abana babo ndetse no kuzirikana kurya indyo yuzuye muri rusange.
Abakinnyi b’Urunana bakinnye ikinamico ishishikariza abaturage kuticura amagi bayamarira ku isoko
Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Mu biribwa bitandukanye abana bahabwa, ubushakashatsi bugaragaza ko abana bacyonka bagaburirwa amagi bagera kuri 8% naho abatacyonka bagaburirwa amagi bakaba ari 9%, iyi mibare ikaba ikiri hasi cyane kuko amagi akungahaye ku ntungamubiri zafasha umwana gukura neza no kugira ubuzima bwiza muri rusange.
Ni muri urwo rwego abafatanyabikorwa batandukanye barimo Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta, batangije ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza no gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa akamaro ko kurya amagi kenshi ku ifunguro ryabo.
Buri rwego rurashishikarizwa kugira uruhare mu kumvisha abaturage akamaro ko kurya amagi
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, nawe ibi yigeze kubishimangira ubwo yari yasuye akarere ka Rubavu tariki 4 Nyakanga, ubwo habagaho umuhango wo gutaha umudugudu w’icyitegererezo wa Rugerero. Yavuze ko abatujwe muri uwo mudugudu bakanagezweho ubworozi bw’inkoko, bakwiye kujya babanza kubona amagi yo kurya hanyuma ibyo kugurisha bikaza nyuma.