Abanyarwanda 26 basoje amasomo yabo mu bijyanye no gukanika no gufata neza indege ndetse n’ibijyanye n’imikorere y’ibyogajuru n’ibindi byuma kabuhariwe bigenda mu kirere, muri Kaminuza yo mu gihugu cya Sri Lanka izwi nka General Sir John Kotelawala Defence University.
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, nibwo aba Banyarwanda bateye iyi ntambwe, bashyikirizwa impamyabumenyi bari bamaze imyaka ine bakorera muri iki gihugu cya Sri Lanka. Mu barangije amasomo yabo b’abanyarwanda, harimo 13 bize ibijyanye no gukanika no gufata neza indege (Aircraft maintenance Engineering) mu gihe abandi 13 bo bize ibijyanye n’imikorere n’imiterere y’indege, ibyogajuru n’ibindi byuma kabuhariwe bigenda mu kirere (Aeronautical Engineering).
Emmanuel Rudasangwa, umwe muri aba banyarwanda barangije amasomo yabo muri Kaminuza yo mu gihugu cya Sri Lanka izwi nka General Sir John Kotelawala Defence University, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko we nyuma yo kwiga ibijyanye no gukanika indege, we na bagenzi be biteguye kugaruka mu Rwanda bagatanga umusanzu wabo mu guteza imbere ibijyanye n’indege mu gihugu cyabo.
Emmanuel Rudasangwa ari mu barangije amasomo yabo mu byo gukanika no gufata neza indege
General Sir John Kotelawala Defence University (KDU) ni Kaminuza ikomeye muri Sri Lanka, dore ko aba banyarwanda bayirangijemo bari mu itsinda rya 31 rihawe impamyabumenyi kuva iyi Kaminuza yashingwa mu 1981 ariko yatangiye gutanga impamyabumenyi mu 1988. Iyi Kaminuza ubusanzwe, nk’uko n’izina ryayo ribigaragaza, yatangiye ari iy’abanyeshuri b’abasirikare ndetse n’ubu iracyatanga ayo masomo ariko ubu ikaba inakira abasivili baminuza mu by’ikoranabuhanga (Engineering), amategeko, icungamutungo n’ikoranabuhanga mu by’itumanaho.
Abiga muri General Sir John Kotelawala Defence University (KDU) muri Sri Lanka, baba barimo abasirikare n’abasivili