AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abarwaye Kanseri y’ibere bahangayikishijwe n’ ibiciro by’imiti yabo bihanitse

Abarwaye Kanseri y’ibere bahangayikishijwe n’ ibiciro by’imiti yabo bihanitse
26-10-2018 saa 19:31' | By Manirakiza Theogene | Yasomwe n'abantu 1756 | Ibitekerezo

Abarwayi ba Kanseri mu Rwanda bavuga ko bahangayikishijwe n’ibiciro bihanitse by’imiti bakoresha, bakaba basaba ko leta yagira icyo ikora bakoroherezwa kuyibonera ku giciro kidahanitse.

Ibi byagarutswe mu Ihuriro ryateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC n’abarwayi ba Kanseri y’Ibere mu Rwanda ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018.

Muri iri huriro abarwayi ba Kanseri y’ibere bagaragaje ingorane bahura nazo ziterwa n’ibiciro bihanitse by’imiti ibavura, bagaragaza ko bayandikirwa ariko kuyibona bikaba ikibazo.

Umuhoza Jeanne D’Arc umwe mu barwayi ba Kanseri y’ibere avuga ko akoresha hafi miliyoni ebyeri z’amafaranga ku miti afata buri kwezi.

Yagize ati “Kanseri ni indwara mbi cyane ku buryo hari n’abaganga bashobora kuyigusangamo ntibakubwize ukuri ko ari yo urwaye kubera ko baba bazi ko imiti yayo ihenze bagereranyije nuko baba bakubona. Njyewe nk’umurwayi wa Kanseri y’Ibere, mfata imiti buri kwezi y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miyilioni n’ibihumbi Magana arindwi.”

Umuhoza akomeza avuga ko leta y’u Rwanda ikwiye gushyiraho ikigega cyajya gifasha abarwayi ba Kanseri cyane ko kugira ngo umuntu yibonere imiti bitoroshye.

Umuhoza Jeanne D’Arc umwe mu barwayi ba Kanseri y’ibere

Cheryl Mutabazi waturitse mu gihugu cya Australia wakize Kanseri y’ibere, avuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda indwara ya kanseri y’ibere ari ukwisuzumisha kare no gukingirwa ku bangavu.

Yagize ati “Njyewe iwacu muri Australia, leta yashyizeho uburyo bworoheje bwo kugeza imiti ya kanseri ku muturage biciye mu bwishingizi ku buryo igiciro aba ari gito cyane.”

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu barwaye Kanseri y’ibere, bose bagiye bagaruka ku bubi bwayo, ndetse bakavuga ko kuyirinda kwa mbere ari ukuyisuzumisha hakiri kare.

Nyiraguhirwa Zerida wo mu Karere ka Burera umaranye imyaka 6 ubu burwayi, yavuze ko bwamufashe yumva akabyimba gato mu ibere, agiye kwa muganga bamubwira ko ari Kanseri y’ibere.

Yagize ati “ Mu mwaka wa 2012 nafashwe n’akantu k’akabyiimba mu ibere, mu mwaka wa 2013 nibwo abaganga bo mu bitaro bya Burera bambwiye ko ari Kanseri yo mu ibere. Ninjye mu Munyarwandakazi wa mbere wabazwe ibere mu mwaka wa 2013. Aho bigeze ubu niyumva ko nakize kuko ubu kwa muganga bampaye gahunda (rendez-vous) y’uko nzajya njyayo rimwe mu mwaka bakareba uko meze.”

Uyu mubyeyi ashishikariza abandi bagore kwisuzumisha hakiri kare igihe cyose bagize ikibazo cy’ibere by’umwihariko igihe bumvise hajemo akabyimba.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. Gilles NDAYISABA avuga ko imwe mu mbogamizi zikomeye bagira mu buvuzi bwa Kanseri y’ibere ari uko mu Rwanda hakiri umubare muto w’abaganga b’inzobere bayivura.

Yanagarutse ku kibazo cy’imiti ya Kanseri y’ibere ihenze cyane, aho yavuze ko RBC iri gukora ibishoboka kugira ngo iyi miti ishyirwe ku biciro byo hasi, ku buryo yanashyirwa no kuri Mutuweli.

Yagize ati “Nka RBC turifuza ko iyi miti ihenduka ndetse igashyirwa no kuri Mituelle de Sante, ibi bizatuma na wa wundi watinyaga kujya kwivuza nyuma yo kwisangamo kanseri y’ibere atinyuka akajya kwivuza kandi agakira.”

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije muri RBC yashyizeho gahunda zigamije kurwanya indwara zitandura, harimo siporo rusange kabiri mu kwezi, gukingira abana b’abangavu mu mashuri ndetse na gahunda y’abajyanama b’Ubuzima aho bakurikirana bya hafi abaturage mu midugudu.

RBC iboneraho kandi gusaba abanyarwanda muri rusange kwirinda inzoga nyinshi, amavuta menshi n’isukari kuko biri mu bitera indwara zitandura ziri ku isonga mu guhitana abantu benshi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. Gilles Ndayisaba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA