AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

’Abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa’ - Minisitiri Ngamije

’Abantu bose bagomba kwambara udupfukamunwa’ - Minisitiri Ngamije
18-04-2020 saa 19:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3892 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Ngamije Daniel yasabye abaturarwanda bose kwambara udupfukamunwa avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwirinda kwandura no kwanduza coronavirus.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaye RBA avuga ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 mu Rwanda zirimo na gahunda ya guma mu rugo yamaze kongerwaho iminsi 11, bivuze ko izageza tariki 30 Mata.

Ibi bitandukanye n’ibyo yari yatangaje iyi ndwara ikigera mu Rwanda kuko icyo gihe yari yavuze ko umuntu ugomba kwambara agapfukamunwa ari urwaye cyangwa ukeka ko arwaye.

Dr Ngamije yatangiye avuga ko bakurikije aho bageze mu guhangana n’iki cyorezo bari bagikeneye ikindi gihe ari nayo mpamvu bongereho iminsi 11.

Avuga ku gapfukamunwa yagize ati “Ni icyemezo cyafashwe ko abantu bagomba kukambara bose, murabona ko nanjye naje nkambaye, twese tugomba kujya tukambara igihe turi mu ngo n’igihe dusohotse. Tugiye gukorwa ku buryo tuzaboneka ku isoko kandi ku giciro cyiza, guhera ku wa mbere inganda zizatangira kudukora”

Ngo mu mpera z’icyumweru gitaha tuzaba twamaze kuboneka. Utu dupfukamunwa dufite umwihariko wo kuba dushobora kumeswa inshuro eshanu mu gihe udusanzwe turi ku isoko gakoreshwa rimwe gusa.

Dr Ngamije avuga ko udupfukamunwa tugabanya ibyago byo kwanduzanya kuko iyo ukambaye avuga amakandwe atamuva mu kanwa ngo abe yatarukira ku muntu bari kuvugana.

Ati “Twese tukambaye rero ni imwe mu ngamba ikomeye izatuma dukomeza gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, bikazadufasha mu minsi iri imbere ku zindi ngamba twafata”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa abantu 144 bafite coronavirus, amaze gukira ni 69, abakirwaye 75, abamaze gupfa ni 0 abapimwe mu masaha 24 ashize ni 712.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA