Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 26 Kamena 2020, yatangaje ko habonetse abarwayi ba covid-19 bashya umunani (8) mu gihe abayikize bashya ari (13).
Abanduye bashya barimo 4 babonetse mu karere ka Rusizi n’abandi bane babonetse mu mujyi wa Kigali.
Ibi byatumye umubare w’abanduye bose hamwe baba 858, mu gihe abamaze gukira bose hamwe babaye 398, naho abakirwaye ni 458.
Ibipimo bimaze gufatwa byiyongereyeho 3 763 byose hamwe biba 130 047. Kugeza ubu amaze guhitanwa na covid-19 mu Rwanda ni 2.
Kugeza ubu hari imidugudu yo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yamaze gusubizwa muri gahunda ya guma mu rugo kubera ko hari kuboneka abarwayi muri ino munsi.
Uretse muri Kigali, ahandi hari uduce turi muri gahunda ya guma mu rugo ni mu karere ka Rusizi.