Bamwe mu baganga bakorera mu bitaro ndetse n’ibigo nderabuzizma bya Leta, bagaragaza akarengane gakomeye bahura nako mu bijyanye n’imishahara, aho abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza A0 bahabwa umushahara ungana neza n’ufite impamyabumenyi (diploma) y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1).
Mu ibaruwa umwe mu baganga bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza A0 yandikiye Ukwezi.com, agaragaza akaga we na bagenzi be bahuye nako, mu gihe hubahirizwa imbonerahamwe nshya y’imishahara y’abaganga, aho umuganga wize A0 agabanyirizwa umushahara agahembwa nk’ufite A1.
Intandaro ni amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe n° 001/03 yo ku wa 21/11/2016 agena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu bitaro bikuru, ibitaro by’Intara, ibitaro by’Uturere, ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera n’ibigo Nderabuzima. Aya mabwiriza yatinze gushyirwa mu bikorwa kubera izo ngorane batinyaga ko azateza, kuko yamaze umwaka urenga nta na hamwe aratangira kubahirizwa.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 , rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe n° 53/03 ryo kuwa 14/07/2012 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta.
Ukwezi.com yabajije abaganga banyuranye kuri iki kibazo maze umwe agira ati, “Niko bimeze, A2 ahembwa nka receptionist. Birababaje, imishahara ifite akavuyo kenshi. Ibaze ko titulaire ufite ikigo ahagarariye urwego azahembwa ibuhumbi 240, kandi ari we ubazwa byose harimo no kureba ibijyanye n’amafaranga akaba yanabifungirwa. Muri macye ni titulaire akaba n’umuyobozi ushinzwe imari n’umutungo, akarushwa umushahara n’umuyobozi uhagarariye serivisi mu bitaro.”
Ukuriye urugaga rw’abaforomo n’ababyaza, Gitembagara Andre, avuga ko iri tegeko barimenye ryaramaze gusinywa, bitagifite igaruriro, ariko avuga ko nabo babonamo akarengane. Avuga ko iyi mishahara mishya ica intege abaganga bafite A0, bigatuma badakoresha ubumenyi bwose bafite. Ikindi ngo ni uko mu kuyigena, abaganga bo mu bitaro by’uturere n’ibigo nderabuzima bagenewe imishahara iri hasi kandi ari bo bagira akazi kenshi. Gusa uyu muyobozi avuga ko bari mu mishyikirano ngo barebe ko hari icyakorwa.
Uko imishahara mbumbe y’Abaforomo (ababyaza, n’abandi ba tekinisiye mu buvuzi) yari iteye mu 2013 :
CHUB na CHUK :
Abafite diploma y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza A0 bahembwaga 566,221 Frws , abarangije icyiciro cya Mbere cya Kaminuza A1 bagahembwa 327,525 Frws naho abarangije amashuri yisumbuye gusa A2 bagahembwa 252,095 Frws.
Mu bitaro by’uturere n’Ibigo nderabuzima :
Abafite diploma y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza A0 bahembwa 404, 515 Frws, abarangije icyiciro cya Mbere cya Kaminuza A1 bagahembwa 280,736 Frws naho abarangije amashuri yisumbuye gusa A2 bagahembwa 166,315 Frws.
Imishahara mbumbe y’abaforomo (ababyaza, n’abandi ba tekinisiye mu buvuzi) hagendewe ku mabwiriza mashya ya 2016 :
CARAES Ndera :
Abafite diploma y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza A0 bahembwa 318,765 Frws, abarangije icyiciro cya Mbere cya Kaminuza A1 bagahembwa 198,655 Frws naho A2 bagahembwa 156,589 Frws.
Ibitaro by’Ikitegererezo, iby’intara n’iby’uturere :
Abafite A0 cyangwa A1 bose bahabwa 198,655 Frws hanyuma abafite A2 bagahembwa 136,505 Frws. Hano Umuforomo wa A0 n’uwa A1 ntaho batandukaniye mu mishahara.
Mu bigo nderabuzima :
Umuyobozi ufite A0 cyangwa A1 ahembwa 241,591 Frws, abaforomo bafite A0 cyangwa A1 bagahembwa 172,561 Frws naho uwa A2 agahabwa 108,751frw.
Umufoomo wa A2 ahembwa kimwe n’uwakira abantu (receptionist kimwe n’abandi bunganizi, kuko bose bahabwa 108, 751 Frws.
Ibaruwa ndende umuganga yatwandikiye iragira iti :
“Mbanje kubasuhuza, hari ibitagenda twifuza ko nk’itangazamakuru mudufasha kuko muri urwego rukomeye mu kubaka igihugu (Imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, iterambere, ubuzima, uburezi, umuco, siporo n’ibindi byinshi). Ndaza kuvuga ku ngingo zikurikira :
1. Akarengane kagaragara mu igenwa ry’imishahara y’abakora mu mavuriro ya Leta (Ibitaro n’ibigo nderabuzima).
2. Imibereho myiza y’abakora mu mavuriro ya Leta (Ibitaro n’ibigonderabuzima)
Akarengane kagaragara mu igenwa ry’imishahara y’abakora mu mavuriro ya Leta (Ibitaro n’ibigo nderabuzima).
Hari igazeti ya Leta yasohotse ku wa 01/03/ 2013 yagenaga imishahara y’abakozi ba Leta muri rusange, wabonaga ko yo igerageza gushyira abakozi bose mu nzego nyazo n’umushahara uri mu rugero, ku ipaji ya 128 kugeza ku iya 129.
Icyo gihe nta hantu na hamwe bavuga umuntu ufite A0 ngo bamunganye n’ufite A1, byari bimeze neza rwose. Ikibabaje muri ibyo byose ni uko hasohotse indi gazeti ivuguruza iriya yavuzwe haruguru, iyo ni No 47 yo kuwa 21/11/2016, nayo igena imishahara mishya y’abakora mu bitaro n’ibigo nderabuzima. Murebye ku paji ya 170 ku muntu wa 31 kugera ku wa 50, murasanga ufite A0 baramunganyije n’ufite A1.
Abari basanzwe bafite izo A1 bavuye kuri 172.000 frw bagezwa kuri 198.000 frw, bo barongejwe. Ariko se abafite A0 bo bavuye kuri 241.000 frw n’utundi turengaho bajya kuri 198.000 frw.
Ikindi ni uko ngo Leta ifite gahunda yo guca abafite za A2 bavura ugasanga abakora mu bitaro babahaye amafaranga menshi agera ku 156.000 frw mu gihe abafite impamyabumenyi nk’izabo bakora mu bigo nderabuzima bo batigeze bongezwa bagumye ku 108.000 frw.
Ku birebana n’abari bafite appointment letters (Lettre d’affectations) za MINISANTE, mu kwezi kwa 12/2017 nibwo babahembye bakurikije iyo mbonerehamwe y’amarorerwa ku bavura bafite A0 ukuyemo aba Medecins n’abandi bakora mu bitaro batavura, nibo bongejwe abandi babamanurira umushahara.
Byatumye corporate wa MINECOFIN yanga gusinya iyo mishahara imanutse kandi yaramenyereye isanzwe, maze binatuma amavuriro menshi y’uturere hari n’agejeje magingo aya atarahemba abakozi umushahara w’ukwezi kwa 12/2017.
Ubwo ngo uwo corporate yakomeje kubyanga maze ba Human resources managers b’ibitaro n’abandi bavuga rikijyana bategeka ku ngufu abagabanyirijwe imishahara kuza gusinyira ko bemera ko umushahara wabo ugabanywa, ko ngo mu gihe baramuka batabyemeye bakurwa kuri Lisiti y’abakozi ba Leta burundu.
Uko mubizi se haba hari itegeko ryadutse rivuga ko umuntu ufite A0 agomba guhembwa amafaranga angana n’ay’umuntu ufite A1 kandi baba batanganya ubumenyi ? Uretse MINISANTE yonyine nta handi ibyo byabaye A0 bamuhemba ukwe na A1 ukwe. Ababikoze bitwaza ngo abo bazifite ni benshi noneho wagira ngo icyerekezo cy’u Rwanda ni ukugira abafite za A1 gusa kandi ahandi hose bazibahembera.
Ikindi ni uko abafite za A0 abenshi MINSANTE ibavunjira ikabahembera A1 kereka gusa nk’uwaba yarabonye umushinga wemera kumuhembera A0. Ikibazo n’iyo mishanga MINISANTE byose yabijyanye mu maboko yayo ntiyanakwemerera iyo mishanga guhemba wa mukozi nibura aya A0 ngo amere nk’abandi.
Impungenge zihari ni uko natwe abasigaye twahemberwaga A0 bagiye kuduha amabaruwa adukubita mu cyico baduhembera A1.
Ikinababaje kurushaho muri ibyo byose ni uko aba Docteurs n’ubwo atari bo bakora bonyine mu kuvura abarwayi, ari bo bongejwe gusa, abandi bafite A0 barimo abapima ibizamini, abavura amenyo, abasinziriza, abagorora ingingo, abaforomo, ababyaza, abavura amaso, abafotora amagufwa n’izindi ngingo, ababonezamubano, abashinzwe imirire, n’abandi nk’abo barapfobejwe bikomeye.
Noneho abafite za A0 nk’izabo kandi badakora ku barwayi bo bongejwe amafaranga ugereranyije ariya magazeti yombi, mbese MINISANTE yateje akaduruvayo mu bakozi ku buryo abandi bafite A0 bakora mu bitaro bya Kaminuza nka CHUB na CHUK babahaye arenga 600.000 frw ku kwezi. Turasaba dutakamba kugaragaza amakosa yabo wenda na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika byazamugeraho abo barenganya abandi akazabibabaza bakabikosora hakiri kare.
Ibindi bivugwa hanze ni uko iyo ubajije MINISANTE ivuga ko ngo abavura ari benshi, bityo ko ngo ariyo mpamvu bahemba A0 nka A1. Nonese abarimu ko ari bo benshi cyane kandi bo bakaba babahemba umwe ukwe undi ukwe.
Imibereho myiza y’abakora mu mavuriro ya Leta (Ibitaro n’ibigonderabuzima) :
Imibereho yo ntayo kuko abenshi dufite inguzanyo z’amabanki, turubatse dufite abagore n’abana turera. Ubwo rero niba koko bikomeje ntacyo MINISANTE imariye abavura bafite A0 ahubwo irabagumura ibateranya n’ubuyobozi bw’igihugu kandi bwo buba butanabizi.
Idutegeka kwinjira muri gahunda ya Umuganga Sacco kandi se iryo hindagurika uba utazi ayo uzahembwa uko angana ngo kwinjiramo ari ugutanga atari hasi ya 5% y’ayo ucyura mu rugo se wazatahana ayahe ? Ibindi bidutwara amafaranga ni urugaga rw’abaforomo n’ababyaza ntibagiwe n’urw’abandi bakora imirimo ishamikiye ku buvuzi" Rwanda allied health profession council".
Izo ngaga zombi nizo zakabaye zituvugira ariko ntacyo bizibwiye dore ko nkatwe muri Allied baduca 50.000 frw ya buri myaka ibiri ya practicing licence, ndavuga abatunze Degrees za A0.... Ni gute wakwishyura ayo mafaranga yose angana gutyo n’ayo witwa ko wakabaye uhembwa na yo bayakwima ?
Ikindi Ordre de mission nazo zisigaye zishyurwa hagendewe kuri izo indice, mbere twahabwaga 6.000 frw ku munsi (level 5.II), none ubu baduha 4.800 frw (Level 7.III) nk’ay’abashofeli batanize ngo babone A2. Mwadufasha kurenganurwa mukadukorera ubuvugizi.
Akazi ni kenshi cyane katanagira ikiruhuko nyamara abaruhuka bakaba ari bo batekerezwa ho mbere bakanabaha amafaranga napfa kwita ko agaragara.
Dukeneye umusanzu w’itangazamakuru ngo udufashe mu bibazo nk’ibi ngibi, mukabaza wenda abayobora izo ngaga zombi, commission y’abakozi ba Leta, Minisitiri w’ubuzima, Abadepite, Umuvunyi mukuru byaba na ngombwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bikamugeraho akamenya akarengane MINISANTE yashyize mu bakozi bayo.
Murakoze ubwo mu gihe tugitereje ubufasha bwanyu n’inama zanyu, tubaye tubashimiye.