AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abafite ubumuga barasaba ko bakurwa mu cyiciro cy’abadashoboye

Abafite ubumuga barasaba ko bakurwa mu cyiciro cy’abadashoboye
12-11-2016 saa 10:34' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 443 | Ibitekerezo

Abantu bafite ubumuga bakomeje kugaragaza ko bagifatwa nk’abantu badashoboye bityo bakaba badahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu gihe bo babona nta cyabananira bashyiriweho ibiborohereza mu mirimo ijyanye n’ubumenyi bize.

Mu kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel yagiranye n’itangazamakuru, yagarutse ku kuba hari abakoresha bagifite imyumvire y’uko abafite ubumuga ntacyo bashoboye ko ahubwo bagenewe imirimo iciriritse gusa.

Yavuze ko impamvu ituma aba bantu bagifatwa nk’abadashoboye ari uko badahabwa ibiborohereza mu kazi nk’uko abandi baba bafite ibiborohereza mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Erega twese burya mbere ya cya gihe tujya gutangira akazi, igihe nta gikoresho kitworohereza gukora akazi [turahabwa] ubumuga tuba twari tubufite ![...] Ahubwo ikibazo gihari ni uko ibyateganyijwe cyangwa ibihari byose usanga byorohereza abadafite ubumuga. Naho ubundi turashoboye kandi tugenewe ibitworohereza twabishobora kuko hari abo dufite bakora mu nzego zikomeye kandi banabikora neza.”

Yakomeje agira ati “Ntidushaka babandi badushyira mu gatebo kamwe ngo icyo dushoboye ni ugukoropa, koza ibirahure, kurandura utwatsi mu ndabyo, oya ! Oya rwose n’indege twazitwara, amato twayatwara , imodoka twazitwara n’ibindi n’ibindi bijyanye n’umwihariko umuntu ufite ubumuga yakora.”

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga(NPCD)

Mu rwego rwo kugaragaza ko nabo bashoboye kandi, abafite ubumuga bari gutegura ibikorwa bitandukanye mu gushyigikira gahunda za leta nko gukora imiganda inyuranye bafasha bagenzi babo bafite ubumuga, gutera inkunga imishinga y’abafite ubumuga, kugira uruhare mu guteza imbere imikino inyuranye n’ibindi.

Abafite ubumuga kandi baranenga ba rwiyemezamirimo bari kubaka inyubako zidafite uburyo bworohereza abafite ubumuga ngo kuko hari amahirwe baba babujijwe.

Tariki ya 3 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’ isi yose kuzirikana abafite ubu muga. Mu Rwanda imibare igaragaza ko Abanyarwanda 5% bafite ubumuga. Ni ukuvuga abarenga ibihumbi 400.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA