Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma batuye mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, bashimangira ko bamaze kwiyumva nk’abasirimu badasanzwe kandi ahazaza h’imiryango yabo hakaba ari heza cyane babikesha uburezi bwiza abana babo bahabwa ndetse bakanunganirwa kubaho neza badatunzwe gusa n’umwuga basanzwe bakora wo kubumba inkono.
Aba baturage bavuga ko mbere abana babo babafashaga mu mwuga wo kubumba inkono, ibijyanye n’amashuri bakaba bataranabitekerezaga kuko uretse kubura ubushobozi bagiraga n’ikibazo cya bamwe babanena. Ibi ariko ngo bimaze kuba amateka, ibyo bagezeho byose bakavuga ko babikesha umuryango Crimson Foundation.
Uyu muryango Crimson Foundation wo muri Amerika, washinze ikigo cy’amashuri kigezweho muri aka kagari ka Kagina, bakita Crimson Academy. Ni ikigo kitapfa kwigonderwa na buri wese kuko amafaranga y’ishuri mu mashuri y’incuke n’abanza, harimo n’ifunguro rya saa sita bafata ku ishuri, bigera mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000) buri gihembwe.
Umwe muri aba amateka agaragaza ko basigaye inyuma, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko ubuzima bwabo bwahindutse ubu babaye abasirimu. Uyu witwa Augustin ati : "Umwana wanjye ariga nta kibazo, yigana n’abana b’abakire kandi amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’imyenda y’ishuri byose barabidutangira, ubu natwe twizeye ko abana bacu bazatugeza ahantu hadasanzwe mu gihe kizaza."
Aha Augustin arereka umunyamakuru ko asigaye abumba amavaze (Vases) kuko ashaka kugendana n’ibigezweho, ngo abasirimu azigurishaho nawe yabaye nka bo
Marie Claire Mukabirinda uyobora ikigo cy’amashuri cya Crimson Academy, avuga ko ababyeyi bo mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, uretse kubafasha mu kurihira abana babo, hari n’ababona ubundi bufasha butandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Avuga ko bahuza abana n’abaterankunga, hakaba ababona umuterankunga uzabarihira amashuri, akabagurira imyenda n’ibikoresho bakenera mu ngo, bakagerekaho no kubaha ibibatunga iwabo ndetse ngo hari n’abo bubakira amazu meza yo kubamo.
Marie Claire Mukabirinda uyobora ikigo cy’amashuri cya Crimson Academy
Agaragaza ko ibi byunganiye cyane iyi miryango mu kwiteza imbere, bikanagira uruhare mu kuzamura imibereho myiza yabo. Nko mu mwaka ushize, abagera ku 1210 barihiwe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante).
Iki kigo cya Crimson Academy, abakigamo bagera kuri 1/6 ni abana b’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, kandi abo bose nta mafaranga na macye bishyuzwa ahubwo banatangirwa ibikoresho n’ibindi bitandukanye bibafasha mu myigire yabo.