Ikigo Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyongeye gukangurira Abanyarwanda kwirinda guha akato abagaragaraho imibenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe ndetse hanagaragazwa ko abafite uburwayi bwo mu mutwe ari abantu nk’abandi kandi bafite uburenganzira bungana nubw’abatabufite.
Ubuyobozi bwa RBC, binyuze mu Ishami ryayo rishinzwe Ubuzima bwo mu mutwe kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku miterere y’ubuzima bwo mu mutwe.
Uburwayi bwo mu mutwe ni uburwayi nk’ubundi, uwo bwagaragayeho iyo yitaweho aravurwa agakira.
Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Yvonne Kayiteshonga yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bagiha akato abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.
Ati “Abafite ibibazo byo mu mutwe tubarinde akato n’ihezwa, ahubwo tubafashe kwivuza ku gihe, dukomeze kubashyigikira mu kubaka ubushobozi mu miryango, kugirango hatagira uheranwa n’agahinda.”
Dr Kayiteshonga yavuze ko mu Rwanda, ibibazo byo mu mutwe byiganje cyane mu cyiciro cy’ingimbi n’urubyiruko.
Ati “Ibibazo by’indwara zo mu mutwe bikunze kugaragara mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, dukwiriye gukumira indwara zo mu mutwe hakirikare mu gihe hagaragaye ibimenyetso by’ibanze, ubugomba kwihutira kujya kwa muganga kuko iyo wivuje hakiri kare ubasha gukira.”
Uburwayi bwo mu Mutwe mu bana n’urubyiruko buterwa ahanini n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu muryango,irishingiye kugitsina ndetse n’iribabaza umubiri n’umutima urubyiruko rukorerwa.
Ubushakashatsi bwa RBC buheruka bwerekanye ko mu Rwanda, 10% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 y’amavuko bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ni mu gihe 11.9% by’Abanyarwanda na 32% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite indwara y’agahinda gakabije mu gihe 3.6% by’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagaragaye ho indwara y’ihungabana.