AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Yuhi VI Bushayija yatangiye gufasha abanyeshuri b’abanyarwanda ashimangira ko ari umwami

Yuhi VI Bushayija yatangiye gufasha abanyeshuri b’abanyarwanda ashimangira ko ari umwami
21-05-2017 saa 12:53' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19421 | Ibitekerezo

Emmanuel Bushayija wavutse mu 1960, akaba umwuzukuru w’umwami Yuhi V Musinga ndetse akaba n’umuhungu wa Theoneste Bushayija wavaga inda imwe na Kigeli V Ndahindurwa uherutse gutanga, akomeje ibikorwa bitandukanye yiyereka amahanga nk’umwami mushya w’u Rwanda, wahawe izina rya Yuhi VI n’ubwo kugeza ubu atigeze avugwaho rumwe. Nyuma y’ibikorwa yari yagiye akora, yongeye gusubukura igikorwa cya Kigeli V Ndahindurwa atanga inkunga ku munyarwandakazi wiga mu Bufaransa, nka gahunda yo gutera inkunga uburezi yari yaratangijwe na Kigeli V Ndahindurwa akiriho.

Umuryango witiriwe umwami Kigeli uzwi nka "Kigeli Foundation" mu myaka yashize uyu mwami wa nyuma w’u Rwanda akiriho, wagiye ushyigikira ibikorwa by’uburezi aho wagiye ufasha abana b’abanyarwanda biga mu mahanga ugakora n’ibindi bikorwa byo gufasha abantu b’ingeri zitandukanye ariko cyane cyane abanyarwanda.

Emmanuel Bushayija agenda yereka amahanga ko ari umwami mushya w’u Rwanda

Tariki 9 Werurwe 2016, nibwo umwami Kigeli V Ndahindurwa abinyujije muri uyu muryango, yatangaje ko ateganya gutera inkunga umukobwa w’umunyarwandakazi utaratangajwe amazina ariko wiga ibijyanye n’ubwubatsi muri Kaminuza yo mu Bufaransa, kugirango akomeze kugeza kure amashuri ye.

Uyu niwe mwana w’umunyarwandazi wemerewe inkunga y’amashuri na Kigeli Foundation

Nyuma y’uko Kigeli atanze uwari umujyanama we Boniface Benzinge akavuga ko Emmanuel Bushayiya ari we mwami umusimbuye ugomba guhabwa izina rya Yuhi VI ndetse bagatangira n’ibikorwa byo kwereka amahanga ko u Rwanda rufite umwami mushya, n’iyi gahunda yatangijwe na Kigeli yasubukuwe n’uyu Bushayija, ahera kuri uyu mukobwa wiga mu Bufaransa wahise ashyikirizwa ubufasha yari yaremerewe na Kigeli akiriho.

Aya ni amafoto y’uyu mwana mu bihe bitandukanye, iheruka yari akiba mu Rwanda

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’uwari umujyanama wa Kigeli, bagize bati : "Yuhi VI yishimiye gukomeza umurage wa se wabo Kigeli V Ndahindurwa atera inkunga uburezi bw’abanyarwanda. Mu minsi micye ishize, umuryango watangiye kurihira amashuri umunyarwanda wiga mu Bufaransa... Uyu munyarwandakazi yiga muri Kaminuza ibijyanye n’ubwubatsi kandi yagaragaje ko ari umuhanga cyane mu ishuri."

N’ubwo Emmanuel Bushayija yakomeje kugenda yerekana kenshi ko ari umwami w’u Rwanda wasimbuye Kigeli V Ndahindurwa, abo mu muryango n’abandi bari abajyanama b’umwami bagiye bagaragaza ko uburyo yimitswemo ari ibintu bidafututse byakozwe na Boniface Benzinge bagamije inyungu zabo bwite.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA