Ingabire Victoire Umuhoza, ashima icyemezo cya Perezida Paul Kagame wayoboye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi cyo kuba yarahagaze hagati y’ingabo yari ayoboye n’abari barazimariye imiryango, akazibuza kwihorera kuko iyo bitaba hari imiryango myinshi iba yarazimiye burundu.
Mu bintu byakomereye Perezida Kagame nyuma ya Jenoside nk’uko yabisobanuye mu mpera za 2019, harimo guhagarara hagati akabuza abasore b’abasirikare basanze bariciwe imiryango, ngo bareke kwica abo basanze barabagize impfubyi.
Aha yagize ati : "Ufite umuryango wose wishwe, ufite n’umuntu wabikoze, none umusore warwaniraga igihugu cye aragarutse asanga umuryango ntugihari, uwabikoze arahari kubera ko afite intwaro akamwica, nagombaga guhagarara mo hagati nkavuga nti ntabwo ukwiye kubikora. Ukavuga ngo kugira ngo hatagira undi ubikora, urajya muri gereza kugeza igihe tuzagirira ubutabera, ariko icyo gihe nabwo ntibwari buhari kubera ko inzego zabwo ntazari zihari... Iki cyari kimwe mu bihe byankomereye, ariko nagombaga kumva ko kunanirwa bizatwara byinshi kurushaho, bitandukanye no gutsinda tuvuga hano ngo uratsindwa ukongera kugerageza, nta mwanya wo kongera kugerageza uba uhari.”
Ibyo Perezida Kagame yakoze, Ingabire Victoire Umuhoza arabimushimira cyane akavuga ko bikwiye ko n’abandi bumva ko kubishima ari byiza, bakareka kwirengagiza ukuri bakuzi. Ibi yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE CYOSE HANO :
Ingabire Victoire ati : "Perezida wa Repubulika wari uhagarariye abo basirikare, yashyizemo imbaraga kugirango ibyo bintu bihagarare. Icyo kintu kugishima ntabwo umuntu aba akubise impyisi inkoni, mbese Abanyarwanda n’ikintu kimbabaza ni ugutinya cyangwa kwanga kureba ukuri kw’ibyabayeho, mbega wamugani ibintu nk’ibyo ngo ubishime. Kubera wenda igikomere ufite mu mutima, ukavuga uti njye ntabwo nshaka ko hari umuntu uvuga ko FPR hari icyo yakoze muri biriya bihe".
Ingabire Victoire avuga ko uretse kwirengagiza, nawe nk’umuntu yumva ko iyo aba umusirikare w’Inkotanyi akava ku rugamba asanga umuryango we barawishe kandi abawishe bahari, byashobokaga ko yari kwihorera ariko agashima icyemezo cya Perezida Kagame cyo kuba yarabihagaritse.
Muri iki kiganiro, Ingabire Victoire yavuze ko n’ubwo hari atavugaho rumwe n’ubutegetsi, hari byinshi byiza ashima FPR Inkotanyi. Yanakomoje ku mbabazi yahawe na Perezida Kagame ubwo yari afunzwe, yibaza impamvu abantu bazitindaho nyamara we yarazisabye akazihabwa n’Umukuru w’igihugu kandi nyuma akaba yaramushimiye ko yamubabariye.
Yavuze kandi uko umukobwa we aheruka kuza mu Rwanda akamuzanira n’abuzukuru be, ashima uko bakiriwe neza mu gihugu cyabo ndetse bikarushaho kubereka ko u Rwanda ari igihugu cyiza. Ingabire akangurira abanyarwanda baba hanze cyane urubyiruko ko bakwiye gutaha mu gihugu cyabo n’abafite ibikorwa byateza imbere igihugu ntibakomeze gushora imari yabo mu mahanga kandi igihugu kiyikeneye.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE CYOSE HANO :