Albert Rudatsimburwa washinze Radio Contact FM yigeze gutumira Perezida Paul Kagame kandi akitabira ubutumire bwayo, avuga ko icyatumye bamutumira ndetse n’uko yaje mu kiganiro inshuro ebyiri.
Albert Rudatsimburwa uzwi mu bijyanye n’itangazamakuru, akaba azwi cyane kuba yarashinze Radio Contact FM yaje no kubyara Television Contact TV zombi ubu zitakiri ku murongo.
Contact FM ni yo radio yigenga imwe rukumbi mu Rwanda yatumiye Perezida Paul Kagame ndetse akajyayo mu kiganiro.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, Albert Rudatsimburwa yavuze ko iyi radio yatangiye muri 2004 nyuma y’umwaka umwe Perezida Paul Kagame atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2003.
Avuga ko nyuma y’imyaka ibiri amaze gutorwa ubwo ni muri 2005, Contact FM yifuje gutumira Perezida Kagame Paul kugira ngo agaruke ku biri kugerwaho mu Rwanda nyuma y’iyi myaka ibiri yari amaze ayobora u Rwanda.
Yagize ati “Nandikiye muri Perezidansi mbabwira Congratulations ariko mbabwira nti ntakuntu twakora ikiganiro kuri iyi myaka ibiri umaze ? […] icyo gihe baradusubiza ariko bari bazi ko tuzaza mu Rugwiro, ndavuga nti oya musome neza nasabye ko yaza hano muri Contact hanyuma arabyemera.”
Avuga ko bakimara kubona icyo gisubizo ko Perezida Kagame, ibyishimo byabarenze. Ati “Twarasimbutse tuti ‘Yes !’.”
Icyo gihe ngo bahise batangira kwitegura kwakira Perezida Kagame Paul mu kiganiro, ubundi umunsi ugeze araza yakirwa n’Umunyamakuru Kagame Faustin.
Rudatsimburwa ati “Yari Kagame na Kagame, icyo gihe byasaga neza cyane.”
KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE
UKWEZI.RW