Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko kuva Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha biteganywa n’amategeko kandi abantu bose bareshya imbere y’amategeko ari nayo mpamvu nawe agomba kuryozwa ibyo yakoze igihe azaba abihamijwe n’urukiko.
Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020. Aregwa ibyaha bibiri, icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu, bifitanye isano na kaminuza yari yarashinze, Christian University of Rwanda, iheruka gufungwa kubera kutuzuza ibyangombwa.
Hari bamwe barimo by’umwihariko abavuga ko barwanya leta y’u Rwanda bakorera hanze y’igihugu bumvikanye bavuga ko uyu mugabo adakurikiranyweho ibyaha yakoze ahubwo hari ibindi azira.
Mu ntangiro z’iki cyumweru, Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, maze Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye asobanura byimbitse imiterere y’ibyaha bakurikiranyeho Dr Habumuremyi.
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye yavuze ko kuva bamufata, hari abantu bakomeje kugaragaza ko yabahaye sheki zitazigamiye ku buryo ibyo yaregwaga byiyongereye ku buryo kugeza ubu abamurega sheki zitazigamiye zimaze kugera muri miliyoni 200 Frw.
Yagize ati "Dosiye bayigeza mu Bushinjacyaha, icyo gihe abari baratugejejeho ikibazo bari abantu yahaye sheki zitazigamiye zigera kuri miliyoni 100 Frw n’andi arengaho make, mu gihe tukiyikurikirana haza undi ufite iya miliyoni 70 Frw, ndetse n’igihe twatangiye gukurikirana mu nkiko, hari abakomeje kuzana izindi sheki yabahaye, zose hamwe zimaze kugera muri miliyoni 200 Frw."
Yavuze ko ubusanzwe umuntu yemererwa kuburana ari hanze, ariko basanze hari impamvu zatuma Habumuremyi atarekurwa.
Yakomeje ati "Hari abantu na n’ubu bari baratinye wenda kuba batanga ibirego kuko yabaye umuyobozi, yabaye Minisitiri w’Intebe, ubu barimo baratinyuka bakagenda bazana ibyo birego, tukaba twarasanze aramutse akurikiranywe ari hanze ashobora gusibanganya ibyo bimenyetso."
Byongeye, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko ubwo babazaga Dr Habumuremyi niba yarekurwa akaba afite imitungo yavanamo ibyo yahita yishyura abo abereyemo amadeni, avuga ko "yashakisha", ariko bagenzuye imitungo ye basanga “ishinganishije ku myenda, kubera amadeni afitiye amabanki.”
Muri rusange kugeza ubu imyenda izwi cyangwa imaze kumenyekana ko Dr Habumuremyi abereyemo abatandukanye yose hamwe ngo afite ngo bamaze gusanga igera muri miliyari 1.5 Frw.
Havugiyaremye yavuze kandi ko “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.”
REBA HANO VIDEO, Umushinjacyaha Mukuru asobanura imiterere y’ibirego barega Dr Habumuremyi