AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uzakire ibibazo by’abaturage haba ku manywa haba nijoro- Min. Gatabazi abwira Guverineri umusimbuye

Uzakire ibibazo by’abaturage haba ku manywa haba nijoro- Min. Gatabazi abwira Guverineri umusimbuye
23-03-2021 saa 10:03' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1288 | Ibitekerezo

Mu muhango wo guhererekanya ububasha bw’inshingano, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yabwiye Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ko agomba kujya yakira ibibazo by’abaturage igihe cyose haba ku manywa haba na nijoro.

Iki gikorwa cyo guhererekanya ububasha bw’inshingao cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe 2021, kibera ku cyicaro cy’Intara y’Amajyaruguru giherereye mu Karere ka Musanze.

Gatabazi Jean Marie Vianney ubu wabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yabwiye Guverineri mushya w’iriya Ntara ko abatuye mu Majyaruguru bumva ariko ko na bo baba bakeneye uvumba.

Yagize ati “Uzakire ibibazo by’abaturage haba ku manywa haba na nijoro kuko ni yo ntsinzi, ufite amahirwe menshi cyane kuko iyi Ntara ifite abaturage bumva, bakunda umurimo bafite ubushake mu iterambere bavugisha ukuri, mbese ifite byinshi utasanga mu zindi ntara, ushyiremo imbaraga ziruse izanjye.”

Yakomeje agira ati “Mufatanye aho batumva neza uzabigishe kuko ndakwizeye ntiwakwigisha abanyeshuri ngo abaturage bakunanire.”

Minisitiri Gatabazi kandi yoboneyeho gushimira abakozi bose b’iriya Ntara bamaze igihe bakorana, ndetse n’abikorera, abanyamadini n’abaturage b’iriya Ntara.

Guverineri Nyirarugero yavuze ko agize amahirwe yo gusimbura Gatabazi kuko asanzwe azi gukora ariko amahirwe ari uko atagiye kure.

Yagize ati “Tuzakomereza ku byiza byinshi iyi Ntara imaze kugeraho ndetse twubake n’ibindi bizaba bikenewe, tuzafatanya ari abayobozi n’abaturage kuko icyo dushyize imbere ni uko buri wese yumva ko iterambere ry’iyi Ntara ari we riturukaho ntahandi rizava ritamuturutseho.”

Nyirarukundo Ignatienne, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wayoboye uyu muhango, yasabye Guverineri mushya kwihutisha ibikorwa biganisha mu ntego za Guverinoma y’imyaka irindwi.

Yamusabye kwihutira gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo kubakira abatishoboye “kikarangira n’ubwo muri ku kigero kiza cya 90%, kuko hari n’ibindi bibazo leta yihaye kuba yakemuye bitarenze 2024 harimo nk’imirire mibi n’igwingira mu bana ndetse n’ibindi.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA