Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye Nsabimana Callixte wiyita Major Sankara, watawe muri yombi tariki 13 Mata 2019 akurikiranyweho ibyaha bitandukanye bijyanye n’iterabwoba no kurema umutwe witwaje intwaro utemewe ndetse n’ibikorwa bitandukanye bw’ubwicanyi.
Sankara yagejejwe imbere y’abanyamakuru yambaye amapingu, gusa nta kintu na kimwe yavuze. Yari yambaye amataratara arinda aziba, kuburyo nta munyamakuru wabashije kubona neza indoro ye ariko yanyuzagamo akamwenyura. Umwunganizi we mu mategeko, Me Moise ni we wasobanuye iby’umukiliya we, avuga ko afunzwe bikurikije amategeko kandi nta kibazo na kimwe ahura nacyo aho afungiwe n’Ubugenzacyaha, kuri uyu wa Gatanu bikaba ari nabwo biteganyijwe ko dosiye ye ihita ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
REBA UBWINSHI BW’ABANYAMAKURU BARI BAMUTEGEREJE :
Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, yasobanuriye abanyamakuru ko uyu Nsabimana Callixte, ibyaha ashinjwa binagizwe na bimwe we ubwe yiyemereye akanabyigamba, birimo ibikorwa by’iterabwoba bigaragazwa n’ibitego byagagwe mu turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo nka Nyaruguru na Nyamagabe ndetse no mu ishyamba rya Nyungwe aho abantu bamwe bahasize ubuzima, abandi bagakomereka. Ibi Sankara yagiye abyigamba we n’umutwe yari abereye umuvugizi yavugaga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Modeste Mbabazi ntiyabwiye abanyamakuru aho Sankara yafatiwe ndetse n’uburyo yagejejwe mu Rwanda kuko yashimangiye ko ibi ari bimwe mu bikigize ibikorwa by’iperereza no gukusanya ibimenyetso, abantu bakazagenda babimenya neza ubwo iburanisha rizaba ryatangiye. Icyakoze avuga ko aho umuntu yaba ari hose ku isi, ibyaha nk’ibyo Sankara ashinjwa byatuma hakorwa ibishoboka byose akagezwa imbere y’ubutabera.
REBA UKO BYARI BYIFASHE UBWO SANKARA YAGEZWAGA IMBERE Y’ABANYAMAKURU :