Niyitegeka Augustin wahoze mu ishyaka rya PS Imberakuri ndetse wari n’umwe mu bayobozi bakuru baryo, yahamije ku mugaragaro ko yarivuyemo akinjira muri FPR Inkotanyi, anasobanura uburyo afata Perezida Paul Kagame n’uko ateganya kumushyigikira mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka.
Ubusanzwe ishyaka PS Imberakuri ryamenyekanye mu Rwanda nk’iritavuga rumwe n’ubutegetsi, ryadutse riyobowe na Me Ntaganda Bernard wagiye anengwa na bamwe mu barwanashyaka baryo, haza gutorwa Mukabunani Christine nk’umunyamabanga waryo mukuru mu buryo bwemewe. Igihe cyaje kugera, tariki 21 Mutarama 2013, ubuyobozi bw’iri shyaka butangaza ko bwakuye Mukabunani Christine ku buyobozi, agahita asimburwa na Niyitegeka Augustin.
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017, nibwo uyu Niyitegeka Augustin yashyize ahagaragara inyandiko igaragaza ko hashize igihe yarinjiye mu ishyaka rya FPR Inkotanyi, kandi ko ashima umurongo waryo akaba yaraniyemeje gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka.
Muri iyi nyandiko ikinyamakuru Ukwezi.com dufitiye kopi, Niyitegeka Augustin avuga ko amacakubiri n’imvugo z’ivangura byaranze abo bari kumwe muri PS Imberakuri yabirwanyije kugeza ubwo bamwe muri bo bashatse kumwica agahunga ariko nyuma akaza gutahuka, akiyemeza guhitamo kuba umurwanashyaka wa FPR Inkotanyi.
Hari aho agira ati : "Ku ruhande mperereyeho ubu, nyuma yo gushishoza nahisemo kuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, nshyigikiye ukwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame mu buryo bwose, nzashishikariza abanyarwanda n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kumushyigikira no kumuhundagazaho amajwi ku munsi w’itora, kubera impamvu zifatika zimeze nk’urumuri rumuturukaho rumurikira abanyarwanda."
Niyitegeka avuga ko afata Perezida Kagame nk’umuntu w’indashyikirwa wakuye u Rwanda kure, akabanisha abanyarwanda kandi akabageza ku iterambere ridasanzwe, akaba yarahagaritse Jenoside akanimakaza ubumwe n’ubwiyunge bityo nawe akaba atewe ishema no kuba mu ishyaka rye rya FPR Inkotanyi.