AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uwari umusirikare w’Umufaransa yongeye gushimangira amabi bakoze muri Jenoside mu 1994

Uwari umusirikare w’Umufaransa yongeye gushimangira amabi bakoze muri Jenoside mu 1994
2-06-2019 saa 17:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3272 | Ibitekerezo

Umufaransa Guillaume Ancel wahoze ari umusirikare ku ipeti rya Lieutenant Colonel, akaba yari mu basirikare b’u Bufaransa bari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yongeye gushimangira amabi bakoze n’ibikorwa byo gushyigikira abicanyi kandi ngo ntibyakozwe n’abasirikare ku giti cyabo ahubwo byari umugambi wa Leta y’u Bufaransa.

Uyu mufaransa wagiye atanga ubuhamya bw’amabi Abafaransa bakoze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yasembuwe n’uwitwa Patrick Mbeko ku mbuga nkoranyambaga, aho yamushinjaga kuba nta kintu azi ku mahano yabereye mu Rwanda ahubwo akaba asubiramo ibyo abari ku ruhande rwa FPR Inkotanyi bavuga. Uyu yanavuze ko Ancel yiyibagiza ko Operation Turquoise yagenzurwaga n’Abanyamerika bari bashyigikiye Kagame.

Mu gusubiza, Guillaume Ancel yagize ati : "Ntihakenewe FPR cyangwa Abanyamerika kugirango dutange ubuhamya bw’ibyo twakoze mu Rwanda mu gihe cya Operation Turquoise, birimo gushyigikira abakoraga Jenoside, kubarinda no kubaha intwaro. Ibyo kandi si abasirikare bagenzi banjye babifasheho icyemezo ahubwo ni Perezidansi y’u Bufaransa."

Mu mwaka wa 2016, Guillaume Ancel yandikiye uwari Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande ibaruwa ifunguye, ayinyuza mu kinyamakuru Le Monde. Aha yavugaga ko nk’umuntu wari uhibereye, yemera uruhare ingabo z’u Bufaransa na Leta yabo y’icyo gihe bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Hari aho yagize ati : "Mu 1994, U Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yabaye mu Rwanda, haba mu bya Politiki no mu bya gisirikare. Nyuma y’imyaka 22 (n’iyo yari ishize icyo gihe) u Bufaransa bugize urwo ruhare, ntabwo twe abaturage b’u Bufaransa tuzi neza uruhare igihugu cyacu cyagize muri ayo mahano, muri icyo cyaha ndengakamere cyibasiye ikiremwamuntu... Njyewe wari umusirikare w’ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z’u Bufaransa, nanirwa gusobanura kuvuguruzanya hagati y’ibisobanuro abayobozi bacu baha abaturage n’ukuri nyako kw’abasirikare bari mu Rwanda... Mu gihe twashoboraga guhagarika abakoze Jenoside, ahubwo twahagarikaga abahigwaga. Mu gihe twashoboraga kurokora abacitse ku icumu mu Bisesero, ntitwabashije no kumva gutabaza kwabo. Mu gihe twashoboraga guhagarika abicanyi, twabateye inkunga tunabongera intwaro aho bari mu nkambi"

Uyu musirikare yakomeje asaba Perezida Hollande nk’umuntu uzi neza ibyabaye, ko yashyiraho Komisiyo y’inzobere mu by’amateka bagahuza impapuro zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi n’ubuhamya bw’abantu batandukanye, kugirango abaturage bagenzi be b’u Bufaransa basobanukirwe mu buryo bwumvikana uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Guillaume Ancel icyo gihe yasabye Perezida we ko yareka Abafaransa bose bagasobanukirwa uko kuri, hanyuma ubwabo bakagaya igihugu cyabo. Yasabye yinginga ko bahabwa amahirwe yo kumenya ibyabaye muri ayo mahano by’umwihariko ibyo Abafaransa bakoze, kugirango bikorwe kare ababigizemo uruhare batarasaza ngo bazimire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA