AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uwari Umujyanama wa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yasezerewe ku kazi nta mpaka

Uwari Umujyanama wa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yasezerewe ku kazi nta mpaka
8-05-2019 saa 15:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10075 | Ibitekerezo

Madamu MANISHIMWE Pierrette wari umaze igihe ari Umujyanama wa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yasezerewe kuri aka kazi nta mpaka kubera ibura ry’umurimo, bishimangirwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe N°038/03 ryo ku wa 06/05/2019, nk’uko byasohotse mu igazeli ya Leta No 18 yo kuwa 6 Gicurasi 2019.

Ingingo ya mbere y’iri teka rya Minisitiri w’Intebe ishimangira ko Madamu MANISHIMWE Pierrette wari Umujyanama wa Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), asezerewe nta mpaka kubera ibura ry’umurimo.

Hanyuma ingingo ya 4 yo ivuga ko iri teka ritangira gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, ariko agaciro karyo kagahera ku wa 11/01/2019.

Ingingo ya kabiri muri iri teka ivuga ko Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi bashinzwe gushyira mu bikorwa iri teka.

Manishimwe Pierrette (wa kabiri imbere ibumoso) yari asanzwe ari n’umukozi muri Kaminuza ya Kigali

Tariki ya 04 Ukwakira 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, niyo yari yahaye akazi Madamu MANISHIMWE Pierrette nk’Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri yahoze yitwa MIDMAR ariko yaje guhindurwa ikaba MINEMA ari naho yakomeje kuba Umujyanama wa Minisitiri mushya.

Debonheur Jeanne d’Arc (ibumoso) na Kamayirese Germaine wamusimbuye bombi Manishimwe yababereye umujyanama


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA