AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uwabaye muri FDLR yaje gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Rusesabagina

Uwabaye muri FDLR yaje gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Rusesabagina
25-03-2021 saa 10:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2181 | Ibitekerezo

Mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, uyu munsi humviswe umutangabuhamya Lt Col Habiyaremye Noël wahoze mu gisirikare cya FAR ndetse akaza no kuba yarabaye mu mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda uzwi nka FDLR.

Lt Col Habiyaremye Noël wavuze ko na we hari ibyo yakurikiranyweho bifitanye isano n’ibyaha bikekwa kuri Rusesabagina akaza no gukatirwa gufungwa imyaka itatu n’igice.

Uyu Habiyaremye Noël wagarutse ku mateka ye, yavuze ko akomoka mu Karere ka Rwamagana, akaba yarinjiye muri FAR mu 1991.

Kuva mu 1992 ngo yatangiye kujya mu butumwa bwa gisirikare aho yaj kurangiza akazi ka gisirikare mu 1994 akaza guhunga mu nkambi ya Mugunga muri DRC na yo ikaza gusenywa akahava yerecyeza muri Centrafrique.

Mu 1998 yasubiye muri DRC, we na bagenzi be bahita bibumbira mu mutwe witwaga ALIR wakoranaga n’ubutegetsi bwa kiriya gihugu ariko bakaza kunaniranwa na bwo muri 2002, bagahita bagana mu ishyamba.

Iyi ALIR yaje guhinduka FDLR muri 2005 mu rwego rwo kwitandukanya n’ibyaregwaga iyi mitwe ya ALIR ya mbere n’iya kabiri.

Ngo yakurikiraga ibya Politiki aza no kumva Rusesabagina, yumva imigambi ye hari aho yahurira n’ibyo yari arimo, atangira gushaka uburyo bavugana akaza kuvugana n’umuhungu uba mu Bubiligi witwa Rubingisa Project bakunda kwita Marumba akamubwira kuri gahunda za Rusesabagina na we akayishima akaza no kumuha nimero ye.

Habiyaremye Noël ngo yaje guhamagara Paul Rusesabagina amubwira ko ayobora batayo, ndetse n’imigambi y’ingabo ze undi nawe akabyakira neza.

Muri 2007 yagize uburwayi ajya kwivuriza i Lusaka muri Zambia ari na ho yahuye n’Umunyarwanda ubayo witwa Nsengiyumva Appolinaire waje gusurwa n’undi Munyarwanda witwa Minani Innocent uba mu Bubiligi waje kuvuga kuri Rusesabagina Paul na we amubwira ko bigeze kuvugana.

Uyu Minani yahaye Habiyaremye Noël nimero ya Telephone ya Rusesabagina baza kongera kuvugana byimbitse ku mikoranire kuko yumvaga umugambi wa Rusesabagina ukeneye kugira igisirikare kugira ngo ugerweho.

Icyo gihe Rusesabagina bumvikanye ko agiye kubashakira ibikoresho bya gisirikare ndetse n’andi mafaranga, Rusesabagina “Ambwira ko ibyo atari ikibazo ko ibyo bihari.”

Icyo gihe ngo Rusesabagina yatangiye no kumwoherereza amafaranga arimo 500 USD yo kumufasha kuvana umwana mwene wabo wari uri mu ishyamba ndetse ngo na we yamwoherereje 1 000 USD yo kumufasha mu burwayi.

Muri ibyo bihe bavuganagam baje no kuvugana na Col Mbiturenge Tharcisse na we wari warigumuye kuri FDLR.

Ngo Lt Col Habiyaremye yabwiye Col Mbiturenge ibyerekeye imigambi ya Rusesabagina ariko ngo ntiyari azi ko yatangiye kuvugana na Ingabire Victoire.

Ati “ Sinzi ibyo yatekerezaga ariko nkeka ko yagenda ku mpande zose abagarira yose kugira ngo wenda arebe irizera mbere urumva yagendaga atandaraje muri iyo gahunda kugira ngo wenda arebe aho byacamo mbere.”

Ngo Col Mbiturende yamubwiye ko afite gahunda yo kujya mu Burundi kuvugana na General Adolphe wari ukuriye iperereza ry’i Burundi wari waramwemereye kumufasha muri gahunda ya gisirikare.

Yabibwiye Rusesabagina ahita amusaba ko yazajyana na Col Mbiturende kugira ngo ajye kumva niba ubwo bufasha bufatika, baza no kujyayo, Lt Col Habiyaremye yanyuze Dar es Salaam ahurirayo na Col Mbiturende.

Muri urwo rugendo ngo kuko Lt Col Habiyaremye yari afite ibibazo by’ibyangombwa byarangije igihe, basabye Rusesabagina amafaranga yabafasha mu rugendo kugira ngo bagende bashaka uko banyura ku mipaka, akaza kuboherereza 2000 USD nyuma aza kubongera andi 1000 USD.

Ngo icyo gihe bageze mu Burundi bavugana na Gen Adolphe bamubwira ko bakeneye ko igihugu cyabo kibafasha kuzagera mu Rwanda ndetse ko babafasha kubona ibikoresho n’ibijyanye n’ubutasi.

Ngo Gen Adolphe yirinze kugira byinshi abivugaho gusa abizeza ko aza kuvugana na bagenzi be ndetse ababwira ko umushinga bafite ari mwiza. Bahise babibwira Rusesabagina ashima igisubizo yabahaye.

Lt Col Habiyaremye na Col Mbiturende basubiyeyo bakomeza akazi ko gushaka abarwanyi ariko Rusesabagina akomeza kubafasha mu bikoresho nko kubagurira telephone zikoresha ikoranabuhanga rya Satelite.

Rusesabagina ngo yoherereje Lt Col Habiyaremye 1870 USD akoresheje Western Union yo kugura izo telephone ariko ngo akiva kuyafata, ni bwo Col Mbiturenge na we bahise bafatwa n’inzego z’u Burundi zahise zifata umwanzuro wo kubohereza mu Rwanda.

Ati “Ibyanje na Paul Rusesabina biba birangiriye aho, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi.”

Ni bwo yahise acibwa urubanza agakatirwa gufungwa imyaka itatu n’igice ndetse akaba yarakoze igihano ubu akaba ari hanze.

Ubuhamya bushimangira uruhare rwa Rusesabagina mu gushinga umutwe w’ingabo

Ubushinjacyaha bwahise bwongera gusubirana ijambo ngo bukomeze gusobanura ikirego, bugaruka ku buhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya barimo Umunyamerikakazi Dr Michelle Martin wabutanze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe 2021.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku muntu wavuzweho cyane muri buriya buhamya bwa Dr Martin witwa Rubingisa Providence ufitanye isano cyane n’uru rubanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko uriya Rubingisa wafatanyije na Paul Rusesabagina gushinga PDR-Ihumure, yigeze guhatwa ibibazo na Polisi y’u Bubiligi ku byo yari akurikiranyweho.

Uyu Rubingisa Ngo ubwo yabazwaga niba kuva yagera mur America hari imiryango yaba yarakoranye na yo ifitanye isano n’u Rwanda, asubiza ko kuva muri 2006 kugeza muri 2010 yabaye umunyamuryango wa PDR-Ihumure naho nyuma yahoo kuva muri 2010 akaza kuba muri RNC.

Umushinjacyaha kandi yagarutse kuri Email zagiye zohererezanywa hagati y’uyu Rubingisa na Fernando na we wagarutsweho na Dr Martin, zigaraga imikoranire ya FDLR na PDR-Ihumure kuva yashingwa muri 2006.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubutumwa bwandikiranwaga hagati ya Fernando na Rubingisa bugaragaza ko umugambi wo gushinga MRCD-FLN ari uwa cyera.

Nka Email ya tariki 17 Ugushyingo 2007, Fernando na Rubingisa bagaragazaga urutonde rw’abantu bazajya bohererezwa amafaranga.

Umushinjacyaha akavuga ko ubwo butumwa ari bwinshi ariko ko bugaragaza ko uriya mugambi watangiye kuva muri 2007.

Umushinjacyaha ati “ubuhamya bwatanzwe na Dr Michelle Martin bushimangira uko hagiye habaho gukorana kwa Rusesabagina na FDLR, ni igitekerezo cyatangiye cyera kandi byose bigaragaza MRCD-FLN nk’umutwe w’iterabwoba bishingiye ku bikorwa byatangiye kera.”

Yavuze ko umuryango Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yavugaga ko ishaka kurengera imfubyi n’abapfakazi ariko ko muri buriya butumwa bwose ntaho bagaragaza ko bari bagambiriye buriya bugiraneza bwavugwaga mu migambi y’uriya muryango.

Umushinjacyaha yagarutse ku ibaruwa Rusesabagina yandikiye uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kandi ko iriya baruwa ntaho yagarukaga kuri buriya bugiraneza ahubwo ko byari bigamije politiki.

Muri iyo baruwa, Rusesabagina yayanditse mu izina ry’umuryango we, akaba yarashimagamo Perezida Nkurunziza kuba yaragaruye amahoro mu gihugu cye.

Umushinjacyaha ati “Aho nta na kimwe tubona kuri wa muryango wita ku gufasha abana, kubarihira amashuri, urabishaka ukabibura.”

Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku buhamya bwatanzwe na Lt Col Habiyaremye watanze ubuhamya uyu munsi, bukavuga ko amafaranga yose Rusesabagina yamwoherereje yabaga agamije gushinga umutwe w’ingabo.

Gushakisha abarwanyi

Ubushinjacyaha buvuga ko umutwe wa FLN wiyemeje kwihuza na Rusesabagina kuko ari we wari ufite amafaranga.

Ubushinjacyaha buvuga ko FLN yashinzwe iyobowe na Gen Irategeka wari ufite abarwanyi bari bavuye muri FDLR, imaze guhura na Paul Rusesabagina, yanakomeje igikorwa cyo kongera abarwanyi.

Ngo mu gushaka abarwanyi kandi ntibatoranyaga kuko “N’abafite imyaka 18 na bo bashyirwaga mu gisirikare.”

Nizeyimana Marc wari ufite ipeti rya Coloneri muri FLN, mu ibazwa rye yasobanuye ko mu kujya gushaka abarwanyi, basabaga uburenganzira muri Perezidansi (ya Rusesabagina) bakajya gufata abana mu mpunzi mbere babanzaga gufata abafite hejuru y’imyaka 18 ariko kuva muri Kamena 2019 batigeze bongera kwita ku myaka y’ubukure ngo kuko bashakaga abarwanyi bahagije.

Ngo ariya mabwiriza yatangwaga n’ikitwa College de Presidents (Perezidansi) cyari kigizwe n’abaperezida bane bayobowe na Rusesabagina.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA